skol

Nyuma y’umwaka urenga, indege igiye kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma

Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026

featured-image

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma cyari kimaze igihe kirenga umwaka kidakoreshwa, kigiye kugwaho indege y’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026, MONUSCO yasobanuye ko iyi ndege iraba itwaye Umuyobozi wayo w’agateganyo, Vivian van de Perre, ubwo araba agiye kuganira n’abafatanyabikorwa ku myiteguro y’ubutumwa bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026, MONUSCO yagize iti "Madamu van de Perre aragera ku kibuga cy’indege cya Goma akoresheje indege, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, biraba ari intambwe ikomeye nyuma y’igihe kirekire nta ndege zigera muri uyu mujyi kuva muri Mutarama 2025.”

MONUSCO yasobanuye ko uruzinduko rwa Van de Perre i Goma rugiye kubaho nyuma y’ibiganiro yagiranye na Leta ya RDC. Yavuze ko agahenge kazubahirizwa hashingiwe ku mwanzuro w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano no ku busugire bw’iki gihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni wungirije ushinzwe ubutumwa bw’amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ubwo yari muri RDC tariki ya 10 Gashyantare, yasobanuye ko MONUSCO iri kwitegura gutangira kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge muri Teritwari ya Uvira.

Lacroix yasobanuye ko kohereza ingabo muri Uvira bizakorwa mu byiciro, kuko MONUSCO izabanza koherezayo indege zikora ubutasi, zizajya ziva i Goma, mbere yo kujyanayo abasirikare. Yashimangiye ko umutekano w’ingabo zabo ugomba kuza imbere y’ibindi.

Ikibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe muri Mutarama 2025 ubwo ihuriro AFC/M23 ryafataga uyu mujyi. Kuva ubwo, Leta ya RDC yatangaje ko nta ndege yemerewe kongera kukigwaho cyangwa kunyura mu kirere cyaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa