Nyuma ya Kigali, Olusegun Obasanjo yakomereje uruzinduko i Kinshasa
Yanditswe: Thursday 26, Jun 2025
Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria kuva mu 1976 kugeza mu 1979 no kuva mu 1999 kugeza mu 2007, yakomereje uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuye mu Rwanda.
Obasanjo ni umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bafashe Abanye-Congo gukemura amakimbirane yatumye bamwe muri bo bafata intwaro.
Ku gicamunsi cya tariki ya 24 Kamena, Obasanjo yakiriwe na Perezida Paul Kagame, baganira ku biganiro byahujwe bya Nairobi ndetse n’ibya Luanda bigamije guhagarika aya makimbirane, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC.
Ku wa 25 Kamena, Obasanjo yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa, na we baganira ku buryo ibi biganiro bishobora kugera ku ntego yo guhagarika aya makimbirane.
Nyuma yo kuganira na Tshisekedi hafi amasaha abiri, Obasanjo yatangaje ko we n’abandi bahuza bari gushaka inzira zose zatuma amakimbirane ahagarara, mu burasirazuba bwa RDC ntihongere kubaho imirwano.
Yahamije ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame na Tshisekedi bitanga icyizere cy’uko amahoro ashoboka, ati “Ibiganiro nagiranye n’abavandimwe banjye mu Rwanda no muri RDC biri mu murongo mwiza.”
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na wo wagize Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, umuhuza kugira ngo afashe u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye. Yasimbuye João Lourenço uyobora uyu muryango.
Obasanjo yasobanuye ko nyuma y’uruzinduko yagiriye i Kigali n’i Kinshasa, ateganya kujya muri Togo kugira ngo ashyikirize Gnassingbé raporo.
Yagize ati “Dufite umuhuza washyizweho na AU, Faure Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo. Nzajya i Lomé, mugezeho raporo, turebe igikwiye gukorwa kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere.”
Abahuza batanu ni bo bashyizweho na EAC na SADC. Ni Obasanjo, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique, Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo na Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *