Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Ahamadou Alhaminou Mohamed Lô, wasimbuye Ousmane Sonko aherutse kwirukana.
Mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026 ni bwo itangazo rishyiraho Minisitiri w’Intebe mushya ryasohotse.
Lô w’imyaka 60 ni umuhanga mu by’ubukungu, amabanki no mu by’imari. Muri Mata 2024, yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma ya Sénégal.
Ibiro bya Perezida wa Sénégal byatangaje ko Lô yagize uruhare rukomeye mu kuvugurura imiyoborere y’igihugu kuva Faye yajya ku butegetsi asimbuye Macky Sall mu 2024.
Muri Mata 2025, Lô yazamuwe mu ntera, agirwa Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu ushinzwe gusuzuma no kuyobora imishinga ijyanye n’icyerekezo cya Sénégal cya 2050.
Lô yatangaje ko mu nshingano nshya yahawe, afite ibibazo byihutirwa agomba gukemura birimo ingaruka intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati iri kugira ku bukungu bwabo, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’umwuka mubi uri mu baturage.
Uyu munyapolitiki ni inshuti ikomeye ya Perezida Faye. Ku batekereza ko yahawe inshingano kubera uyu mubano, yagize ati “Inyungu z’igihugu gusa ni zo zituma Perezida wa Repubulika afata ibyemezo.”
Ousmane Sonko wahoze ari inshuti magara ya Perezida Faye yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku wa 22 Gicurasi nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi hagati yabo, waturutse ku kutumvikana ku buryo bwo kuzahura ubukungu bw’igihugu kigowe n’amadeni.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *