skol

Nyuma yo gupfusha nyina, Chriss Eazy yapfushije nyirakuru

Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025

featured-image

Nyuma y’iminsi mike apfushije nyina, Chriss Eazy yongeye kwakira inkuru mbi y’urupfu rwa nyirakuru ari nawe wakunze kumurera mu bwana bwe.

IGIHE yamenye amakuru ko uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kamena 2025 azize uburwayi yari amaranye igihe. Bivugwa ko ubu burwayi bwe bwakajije umurego nyuma y’urupfu rw’umukobwa we.

Junior Giti usanzwe ureberera inyungu za Chriss Eazy, yavuze ko uyu mubyeyi yitabye Imana aguye mu rugo aho yari atuye.

Ati "Ni ibyago mu bindi, umukecuru yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kamena 2025 azize uburwayi ariko bwakomejwe cyane n’uko yananiwe kwakira urupfu rw’umwana we none yitahiye.”

Chriss Eazy apfushije nyirakuru nyuma y’iminsi mike apfushije umubyeyi we witabye Imana ku wa 13 Kamena 2025.

Mu kwezi kumwe Chriss Eazy apfushije umubyeyi we na Nyirakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa