Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yakiriye anaganira na ba Perezida batandukanye
Yanditswe: Monday 12, Aug 2024
Perezida Paul Kagame nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, yakiriye anagirana ibiganiro n’abanyacyubahiro batandukanye.
Mu bo Umukuru w’Igihugu yahuye na bo nk’uko ibiro bye byabitangaje harimo Perezida William Samoei Ruto wa Kenya baganiriye "ku bufatanye bw’akarere no guteza imbere imibanire y’u Rwanda na Kenya".
Perezida William Ruto mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ku Cyumweru, yashimiye Perezida Kagame warahiriye indi manda yo gukomeza guteza imbere igihugu cye.
Ruto yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Abanyarwanda bazutse bava mu ivu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagera ku iterambere rikomeye by’umwihariko mu nzego zirimo Politiki, demukarasi n’ubukungu.
Usibye Perezida Ruto, abandi bakiriwe na Perezida Paul Kagame barimo Perezida wa Angola João Lourenço. Mu biganiro bagiranye, Perezida Kagame yamushimiye umuhate we mu guharanira amahoro arambye mu karere.
Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida wa Gabon, Gen Brice Oligui Nguema baganira ku buryo hatezwa imbere umubano w’ibihugu byombi.
Abandi ni Perezida w’inzibacyuho muri Sudan Lt Gen. Abdel Fattah al-Burhan na Perezida Kagame yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko witabiriye ibirori by’irahira ahagarariye Perezida Diomaye Faye.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bwo Umukuru w’Igihugu yari yakiriye muri Village Urugwiro anagirana ibiganiro Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe uri mu bakuru b’ibihugu 22 bitabiriye umuhango w’irahira rye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *