skol

Obasanjo yasabye ko ibibazo byo muri RDC bikemurwa guhera mu mizi ya kera

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Olusegun Obasanjo uri mu bahuza bashyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo bafashe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukemura ibibazo byayo, yagaragaje ko kugira ngo bikemuke mu buryo burambye bisaba kubihera mu mizi ya kera.

Ubwo we na bagenzi be bagize inteko y’abahuza ya AU baganiraga na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ku wa 3 Gashyantare 2026, Obasanjo yasobanuye ko ikibazo kiri muri RDC ari icy’imicungire y’abantu bafite ibyo badahuje no kutabana neza n’ibihugu by’abaturanyi.

Obasanjo wabaye umusirikare ukomeye, yasobanuye ko yageze muri RDC mu 1960 ubwo abarwanyi barimo Moïse Tshombe barwaniraga ubwigenge bwa Katanga, asanga haroherejwe abasirikare bo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Iki kibazo kimaze igihe kirekire. Ubwo najyaga bwa mbere muri RDC yitwaga Congo-Leopoldville tariki ya 5 Ukwakira 1960, ikibazo cyahajyanye ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri Leopoldville mu 1960 ni cyo kigihari uyu munsi. Ikiriho ni uko tuzi ikibazo kandi nizera ko iyo watahuye ikibazo neza, igice cyacyo kiba gikemutse.”

Uyu muhuza yagaragaje ko impamvu ikibazo cya RDC kigihari ari uko mu bihe byashize kitatahuwe neza, bityo ko kuri iyi nshuro Abanyafurika n’abafatanyabikorwa babo bagomba gushaka umuti ukwiye wacyo.

Ati “Bamwe mu bavandimwe bacu bagiye gushakira igisubizo i Washington ariko igisubizo kiva Washington si cyo kizakemura ikibazo cyacu cyose. Si umutwe wa M23 gusa kuko muri RDC hari indi mitwe yitwaje intwaro. Hari ibibazo abandi bagaragaje ariko bitigeze bikemuka.”

Obasanjo yagaragaje ko abahuza bo hanze ya Afurika bakwiye guhabwa umwanya na bo bagatanga umusanzu kuko babishaka, cyane ko bitabaye bashobora kuzambya intambwe ziterwa bifashishije imbaraga bafite.

Ati “Tubona Perezida Museveni mu mwanya wihariye, tugakorana na we kugira ngo turebe uko twabona igisubizo giturutse muri Afurika ku kibazo cyo muri Afurika. Kandi tudaheje abashaka kubigiramo uruhare b’i Washington, Qatar n’u Bufaransa kubera ko tubaheje, bafite ubushobozi bwinshi bwo gukora ikibi kandi bakirekurira mu rugendo turimo.”

Perezida Museveni yagaragaje ko ikibazo RDC ifite ubu kidakomeye cyane nk’icyo ku bwa Tshombe, kuko nta Banye-Congo bashaka ko intara zabo zigenga. Yasabye iki gihugu gufatirana amahirwe y’ubufasha abahuza barimo aba AU bari kuyiha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa