skol
fortebet

Odinga yahakanye gukoreshwa na Ruto, ahishura ko yiteguye guhara kandidatire ye muri AU

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Raila Odinga yatangaje ko yiteguye guhagarika kandidatire ye ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kubera imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto ikomeje gufata indi ntera.

Sponsored Ad

Ni icyemezo Raila Odinga yatangaje mu mpera z’iki cyumweru i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uyu mugabo yavuze ko niba bizasaba ko ahagarika kandidatire ye kugira ngo Kenya yongera igire amahoro, yiteguye kubikora.

Ati “Niteguye guhara intego nari mfite muri Komisiyo ya AU ku bw’Igihugu cyanjye, niba ibi bishobora kwifashishwa mu kunkoresha ku kiguzi cy’igihugu cyiza kandi gitekanye.”

Raila Odinga atangaje ibi nyuma y’iminsi ashinjwa kuruca akarumira ku myigaragambyo iri kubera muri Kenya, kuko ubuyobozi bwa Perezida William Ruto bwemeye gushyigikira iyi kandidatire ye. Ni ibirego Odinga ahakana.

Imyigaragambyo yo muri Kenya yasembuwe n’itegeko ry’imari rishya ryari rikubiyemo ingingo yo kuzamura imisoro.

Perezida Ruto yahise ahagarika iri tegeko ndetse asesa Guverinoma ye, gusa ntibyabujije imyigaragambyo gukomeza, kuko abayirimo biganjemo urubyiruko, bahise batangira kuvuga ko bifuza ko yegura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa