Olga Lombardo yatorewe kuba ‘Miss Belgique 2026’ atsinze abarimo ukomoka mu Rwanda
Yanditswe: Monday 23, Feb 2026
Mu mpera z’icyumweru turangije imwe mu nkuru zagarutsweho by’umwihariko mu gihugu cy’u Bubiligi, ni uko batoye ‘Miss Belgique’ watsinze 31 bari bahatanye barimo n’ufite inkomoko mu Rwanda.
Abakobwa 32 n ibo babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cya ‘Miss Belgique’, muri aba uretse Olga Lambordo wegukanye ikamba, harimo na Kyra Nkezabera ukomoka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda na we wahataniraga iri Kamba icyakora ntiyabasha kuryegukana.
Nkezabera w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe ari umunyeshuri mu bijyanye n’itumanaho, akaba afite se w’Umunyarwanda mu gihe nyina we ari Umubiligi.
Nkezabera ntabwo yahiriwe n’iri rushanwa ngo atere ikirenge mu cya Kenza Johanna Ameloot na we ukomoka mu Rwanda wegukanye iri Kamba mu 2024.
Ku rundi ruhande, Olga Lombard ku myaka 22 akaba umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’ibijyanye na Pharmacie muri Kaminuza ya Louvain, ni we wegukanye ikamba rya ‘Miss Belgique’ 2026.
Ni ku nshuro ya 93 hahatanirwaga ikamba rya Miss Belgique, kuri iyi nshuro rikaba ryegukanywe n’uyu mukobwa wanatsindiye igihembo cy’uhiga abandi mu gukora siporo.
Olga Lombard yegukanye ikamba akurikiwe n’abarimo Justine Tack wabaye igisonga cya mbere na Aicha Verheye wabaye igisonga cya kabiri.
Olga Lombardo wegukanye ikamba rya Miss Belgique 2026 n’ibisonga bye
Karen Jansen wegukanye ikamba rya Miss Belgium mu 2025 ubwo yarishyikirizaga Olga Lombardo waryegukanye muri Miss Belgiums 2026
Kyra Nkezabera yari yabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cya Miss Belgique
doc179238>

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *