Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, World Health Organization (OMS), ryagaragaje impungenge ku buryo icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rishimangira ko umubare nyawo w’abanduye ushobora kuba uri hejuru cyane y’uwamaze gutangazwa.
Ibi byatangajwe n’inzobere ya OMS ikurikirana iby’icyorezo mu mujyi wa Beni, Olivier le Polain, wavuze ko hari icyuho gikomeye mu gutahura no gukurikirana abandura, cyane cyane mu duce twibasirwa cyane n’iki cyorezo.
Yagaragaje ko nubwo hari imibare itangazwa, hari aho abagaragaza ibimenyetso batagerwaho n’inzego z’ubuzima, bityo bigatuma imibare iba iri hasi ugereranyije n’ukuri. Yanavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bugenzuzi n’ikorwa ry’ubushakashatsi ku bandura, cyane cyane mu duce dufite ibyago byinshi.
OMS yanagaragaje ko ikibazo gikomeye kiri mu kubura ibikoresho n’ahashyirwa abarwayi mu kato. Mu ntara zirimo Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, habarurwa ibitanda bike cyane bituma abarwayi badahita batandukanywa n’abandi.
Ku ruhande rwa Leta ya RDC, imibare iheruka igaragaza ko abantu barenga magana atandatu bamaze kwandura Ebola, mu gihe abarenga ijana bamaze guhitanwa na yo. Intara ya Ituri ni yo iyoboye mu kugira umubare munini w’abanduye, aho hafi ya bose baturuka muri iyo ntara.
Ikwirakwira ry’iki cyorezo rikomeje guterwa n’imyitwarire y’abaturage bamwe na bamwe bakirangwa no kutemera uburemere bwacyo. Hari aho abaturage banga gutanga imirambo ngo ishyingurwe mu buryo bwizewe, abandi bakagaba ibitero ku bigo nderabuzima ndetse bagasenya ibikoresho byifashishwa mu kwita ku barwayi, ibintu bituma bamwe mu barwayi batoroka.
Iki cyorezo cyatangajwe muri Gicurasi 2026, nyuma y’urupfu rw’umuntu wapfiriye mu mujyi wa Beni, bikekwa ko yari yazize indwara itaramenyekana icyo gihe.
Nubwo Ebola ari icyorezo cyica ku rugero ruri hejuru, inzego z’ubuzima zivuga ko kuvurwa hakiri kare bishobora gutuma umurwayi agira amahirwe yo kurokoka, n’ubwo nta muti wihariye cyangwa urukingo ruyirinda ruraboneka kugeza ubu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *