skol

OMS yasabye u Rwanda kwitegura guhangana na Ebola iri guca ibintu muri RDC

Yanditswe: Saturday 26, Jan 2019

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima,OMS, ryasabye u Rwanda kwitegura guhangana na Ebola kugira ngo itinjira mu gihugu cyane ko iri guca ibintu mu duce two muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo twegereye u Rwanda.

OMS itangaza ko indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo iri kwadukira amajyepfo y’iki gihugu by’umwihariko mu gace kitwa ,Katwa, mu majyepfo y’ahazwi nk’indiri yayo mu mujyi wa Beni uri mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Nkuko BBC ibitangaza,hari ibice bimwe byugarijwe bikomeye na Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ariko abatabazi bakaba batabasha kuhagera kubera intambara zihahora.

Akarere ka Kayina kugarijwe na Ebola, kari ku muhanda munini werekeza mu mujyi wa Goma uri ku mupaka wa Kongo n’u Rwanda ndetse OMS iravuga ko iki cyorezo cyageze I Goma byaba byoroshye ko kigera mu Rwanda kuko Abakongomani bakunze kwambuka umupaka baje gucuruza no guhaha mu Rwanda.

OMS yatangaje ko ubu igiye kohereza amatsinda y’abaganga mu Rwanda yo kurwongerera ubushobozi bwo kwitegura kuba cyashobora guhangana na Ebola.

Abantu bagera hafi kuri 450 ni bo bamaze guhitanwa n’iyi ndwara ya Ebola muri Kongo kuva yatangazwa ko yongeye kwaduka muri Kanamaumwaka ushize.

Ni ku nshuro ya 10 Ebola yadutse muri Kongo, kuva yakwaduka muri iki gihugu bwa mbere mu mwaka wa 1976.
Ibindi bisa n’ibi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa