skol

OpenAI igiye gukora telefone itagira porogaramu zisanzwe

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2026

featured-image

Hari amakuru yagiye hanze avuga ko OpenAI, sosiyete yakoze ikoranabuhanga rya ChatGPT, iri gukora ku mushinga wo gushyira hanze telefone yayo bwite igendanwa. Iyi sosiyete iri gufatanya n’izindi za MediaTek, Qualcomm, na Luxshare.

Agashya kuri iyi telefone ni uko itazaba ifite porogaramu zisanzwe zimenyerewe [apps], ahubwo izaba ikoresha uburyo buzajya bufasha abantu gukora imirimo inyuranye bumeze nk’umwunganizi w’ikoranabuhanga [artificial intelligence agents].

Ibi bizatuma OpenAI itazakenera serivisi za telefone za sosisyete za Apple na Google.

Binyuze mu kumva no gusobanukirwa ibyo ukorera kuri telefone buri gihe, izajya yifashisha ikoranabuhanga rya AI riri imbere muri yo n’irya internet kugira ngo igufashe neza kugera ku byo ushaka kuruta uko porogaramu zisanzwe zibikora.

Igitekerezo cy’ahazaza ha telefone zitagira porogaramu gishyigikiwe n’izindi sosiyete mu rwego rw’ikoranabuhanga, cyane cyane umuyobozi mukuru wa sosiyete yitwa Nothing izwiho gukora telefone zigira ubudasa.

Ku rundi ruhande OpenAI ishobora gushyira hanze igikoresho cyayo cya mbere gifatika gishobora kuba utwumvisho [earbuds], mu gice cya kabiri cya 2026.

Ku kijyanye n’iyi telefone igendanwa, imiterere n’ibiyigize bikwiye kuba byarangiye hagati y’impera za 2026 n’igihembwe cya mbere cya 2027. Ikorwa rya telefone riteganyijwe gutangira mu 2028.

Magingo aya ChatGPT ikoreshwa n’abantu miliyari imwe buri cyumweru. Gukora telefone ishingiye kuri iri koranabuhanga, bisobanuye ko ryaba rigiye kugera kuri benshi kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa