Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Oswald Rurangwa uregwa ibyaha bya Jenoside igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’icyaha cyo gushishikariza abantu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Oswald Rurangwa wahawe icyo gihano, yari yaracikiye ubutabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 30 n’Inkiko Gacaca, iki gihugu kiza kumugarura mu Rwanda ku itariki 7 Ukwakira 2021, atangira kuryozwa uruhare rwe muri Jenoside.
Urubanza rw’uyu mugabo wari perezida w’interahamwe muri Gisozi mu Karere ka Gasabo, rwasomwe ku wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2021, abarokotse Jenoside bo muri ako gace n’ab’ahandi muri Kigali bakaba bakiriye neza igihano yahawe.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Théogène Kabagambire, avuga ko icyemezo cy’Urukiko bacyakiriye neza, kuko igihano Rurangwa yahawe ari cyo cyari kimukwiriye.
Yagize ati “Icyo twishimiye cyane ni ukuba yarafashwe, agakatirwa, kandi rwose ubutabera bugatangwa nk’uko twabyifuzaga. Abo yiciye akanabangiriza imitungo, twabyakiriye neza, nibura hari icyagabanutse ku kababaro kacu. Ni urugero rwiza rero n’abandi barebereho, ubutabera bwacu turabushima”.
Ati “Oswald Rurangwa mbere ya Jenoside yari umuntu usanzwe utagaragaga nk’uwaba umugome, yahindutse nyuma mu gihe amashyaka menshi yari agitangira, muri Jenoside bwo rero aba undi wundi. Yagiye mu bwicanyi uhereye aha ku Gisozi, za Kinamba, kuri Sainte Famille, mbese umujyi wose yarawuzenguritse, kuko yari nk’umuyobozi ufite umwanya ukomeye mu nterahamwe, yari afite uburenganzira bwo kugenda, afite amamodoka n’interahamwe nyinshi zimuherekeza”.
Urwo rubanza rwasomwe rwari urw’ubujurire, kuko Oswald Rurangwa yari yarajuririye igihano cyo gufungwa imyaka 30 yari yarahawe n’Inkiko Gacaca mu 2008, kubera ibyaha zamuhamije byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho avugwa mu bitero byahitanye Abatutsi benshi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Oswald Rurangwa yavukiye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu 1962, ari na ho yahereye akora Jenoside. Azwiho kuba yarakoranaga bya hafi na Col Renzaho Tharcisse wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *