skol
fortebet

Pakistan: Abarenga 50 bapfiriye mu mirwano y’ingabo n’inyeshyamba zashimuse gari ya moshi

Yanditswe: Thursday 13, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Igisirikare cya Pakistan, Lieutenant Général Ahmad Sharif, yatangaje ko imirwano yabaye hagati y’ingabo z’igihugu n’inyeshyamba zari zashimuse gari ya moshi yahitanye inyeshyamba 33, abagenzi bari bashimuswe 21 n’abasirikare batatu.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Pakistan cyatangaje ko imirwano yabaye ku wa 10 Werurwe 2025 ubwo inyeshyamba zibarizwa mu mutwe wa Baloch Liberation Army (BLA), zashimutaga gari ya moshi yari itwaye abagenzi 440 mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Pakistan mu Ntara ya Balochistan.

Imirwano yamaze umunsi wose ariko nzego z’umutekano muri Pakistan zatangarije itangazamakuru ko zamaze kubohora abari bashimuswe 336.

Inyeshyamba za BLA zemeye ko ari zo zagabye icyo gitero, ndetse umuvugizi wazo Jeeyand Baloch yavuze ko biteguye kurekura imbohe bashimuse mu gihe ubuyobozi bwa Pakistan bwaba bwemeye kurekura inyeshyamba zabo zafashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa