Pakistan: Imirambo y’abantu 25 yakuwe aho biciwe muri gari ya moshi
Yanditswe: Friday 14, Mar 2025

Nibura imirambo 25 y’abantu biciwe muri gari ya moshi n’abagabo bitwaje imbunda muri Pakistani, yakuwe aho biciwe.
Iyo gari ya moshi yavaga i Quetta mu Ntara ya Balochistan, yerekeza mu Mujyi wa Peshawar kuwa Kabiri ubwo abarwanyi baturitsaga ibyuma bikoze umuhanda bakamisha amasasu kuri gari ya moshi. Kw’ikubitiro habanje kwicwa abagenzi 21.
Abashinzwe umutekano bavuze ko babohoje abagenzi barenga 300 muri 450 bari muri gari ya moshi, nyuma y’igikorwa cy’ubutabazi cy’iminsi ibiri cyarangiye mw’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ushize.
Abo barwanyi ni abo mu mutwe w’ingabo witwa Baloch Liberation Army, BLA mu magambo ahinnye, ushaka ubwigenge bw’Intara ya Balochistan nkuko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.
Barasaba irekurwa ry’imfungwa za politiki, impirimbanyi n’abantu baburiwe irengero, uwo mutwe uvuga ko bashimuswe n’abasirikare.
Pakisitani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyize BLA ku rutonde rw’imitwe ikoresha iterabwoba.
Abakozi bane bo ku mipaka nabo barishwe ubwo gari ya moshi yari yagoswe. Undi umwe yiciwe mu gikorwa cy’ubutabazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *