skol
fortebet

Pakistan iravuga ko u Buhinde bwitegura kuyitera mu masaha atarenze 36

Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Itangazamakuru muri Pakistan yavuze ko Islamabad ifite “amakuru yizewe” ko u Buhinde buri kwitegura kugaba igitero cya gisirikare kuri Pakistan mu masaha 24-36 ari imbere.

Sponsored Ad

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Kabiri bivugwa ko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yemereye ingabo z’igihugu cye gusubiza igitero, cyishe abantu cyagabwe muri Kashmir itavugwaho rumwe mu cyumweru gishize, mu buryo ubwo ari bwo bwose babona bukwiye.

Ba mukerarugendo 26 b’Abahindu barashwe n’abagabye igitero mu gitero cyagabwe hafi y’umujyi w’umusozi wa Pahalgam muri Kashmir iyobowe n’u Buhinde.

Minisitiri w’itangazamakuru muri Pakistan yavuze iki?

Minisitiri w’itangazamakuru muri Pakistan, Attaullah Tarar, yatangaje ko New Delhi ishaka gukoresha icyo igitero cyo mu cyumweru gishize cyibasiye abasivili nk ‘”urwitwazo” kugira ngo ikore ibindi bikorwa bya gisirikare nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.

Attaullah Tarar yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati: “Pakisitani ifite amakuru yizewe ko u Buhinde buteganya kugaba ibitero bya gisirikare kuri Pakistan mu masaha 24-36 ari imbere bitwaje ibirego bidafite ishingiro kandi byahimbwe ko yagize uruhare mu byabaye Pahalgam,”

Yavuze ko Islamabad yiteguye gufatanya mu iperereza ryizewe, mu mucyo kandi ryigenga ryakorwa na komisiyo idafite aho ibogamiye ku gitero cya Pahalgam.

Yakomeje agira ati: “Pakistan irongera gushimangira ko igikorwa nk’icyo cya gisirikare icyo ari cyo cyose cy’u Buhinde kizasubizwa byanze bikunze .”

Ni iki Modi yabwiye abayobozi b’ingabo z’u Buhinde?

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Modi yabonanye na Minisitiri w’Ingabo, Rajnath Singh, Umujyanama we mu by’umutekano ndetse n’abajenerali bakuru mu rugo rwe bwite, nk’uko amakuru aturuka mu nzego za leta atangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Reuters na AFP abitangaza.

Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, yahaye abayobozi bakuru b’ingabo “uburenganzira busesuye bwo guhitamo uburyo, igipimo (target) ndetse n’igihe cyo gusubiza icyo gitero cy’iterabwoba.”

U Buhinde bwegetse igitero cya Pahalgam kuri Pakistan, ishinja gutera inkunga no gushishikariza abarwanyi ba kisilamu muri Kashmir guhungabanya umutekano w’u Buhinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa