skol
fortebet

Pakistan yagerageje missile ballistique mu gihe intambara n’u Buhinde ikomeje gututumba

Yanditswe: Sunday 04, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Pakistan cyavuze ko iryo gerageza ryari rigamije kureba niba “ingabo ziteguye gusubiza ikibazo cyose no kwemeza ibipimo by’ingenzi bya tekiniki.”

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, nibwo Pakistan yagerageje missile ballistique mu gihe amakimbirane n’u Buhinde akomeje kwiyongera nyuma y’igitero simusiga cyibasiye ba mukerarugendo mu karere ka Kashmir katavugwaho rumwe hagati y’ ibihugu byombi.

Nk’uko Igisirikare cya Pakistan kibitangaza, ngo iyi misile ishobora kuraswa mu ntera ya kilometero 450.

Igeragezwa rya missiles za Abdali ngo ryari rigamije kwemeza ko “ingabo ziteguye no kwemeza ibipimo ngenderwaho bya tekiniki,” harimo na sisitemu yo kuyobora misile igezweho, nk’uko byatangajwe n’igisirikare.

Perezida Asif Ali Zardari na Minisitiri w’intebe, Shehbaz Sharif, bashimye abahanga, abashakashatsi, n’abagize uruhare bose mu igerageza ryagenze neza.

Minisitiri w’itangazamakuru, Attaullah Tarar, mu minsi ishize yavuze ko Pakistan ifite “amakuru yizewe” yerekana ko u Buhinde buri gutegura igitero kuri Pakistan.

Mu ijambo rye, Tarar yasezeranyije “igisubizo gikomeye” mu gihe Pakistan yaba igabweho igitero n’umuturanyi nawe ufite intwaro za kirimbuzi.

Ku wa Gatanu, Pakistan yahamagariye ibihugu by’inshuti mu kigobe gufasha guhosha umwuka mubi n’u Buhinde nyuma y’igitero cyo ku itariki ya 22 Mata cyagabwe mu gice cya Kashmir kiyobowe n’u Buhinde, cyahitanye abantu 26 biganjemo Abahindu.

U Buhinde bwashinje Pakistan kuba ari yo yateguye icyo gitero, ariko ubutegetsi bwa Islamabad bwarabihakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa