skol

Pamela wa The Ben yapfushije Sekuru

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Umugore w’Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Uwicyeza Pamela yatangaje ko ari mu gahinda gakomeye we n’umugabo we ko gupfusha sekuru.

Ni inkuru y’akababaro abo bombi bumvise ubwo barimo bagaruka mu Rwanda nyuma y’uko Uwicyeza yari yaherekeje umugabo we The Ben mu gitaramo yakoreye muri icyo gihugu ku munsi w’abakundana (Saint Valantin).

Yifashishije imbuga nkoranyambaga Uwicyeza yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na Sekuru ayiherekeresha amagambo y’akababaro.

Yanditse ati: ” Wari umwanya wanjye wo guturizamo,inshuti magara wari buri cyose kuri njye,sinzi uwo ndi we ntafite urukundo wampaye, nakifuje ko nari kungera nkagufata nkagukomeza umwanya muremure, amahoro y’umutima wanjye yajyanye nawe, ijuru rirahirwa kuba rikwakiriye Malayika wanjye.”

Uretse Uwicyeza, The Ben na we yagaragaje ko umuryango we wagize ibyago ayasangiza abamukurikira.

Yanditse ati :” Ruhukira mu mahoro sogokuru.”

Uretse kuba Uwicyeza Pamela ari umugore w’umubanzi The Ben, yanamenyekanye nk’umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda akanagera muri 20 bavuyemo Nyampinga.

Sekuru wa Uwicyeza Pamela yitabye Imana nyuma y’imyaka ibiri umwuzukuru we arushinze na The Ben ndetse agiye yanabonye umwuzukuruza ubakomokaho.

The Ben na Uwicyeza Pamela bafashe indege bagaruka i Kigali bava mu mujyi wa Kampala ku mugoroba w’itariki 17 Gashyantare 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa