skol
fortebet

Papa Francis arasohoka mu bitaro nyuma y’ukwezi kurenga

Yanditswe: Sunday 23, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Papa Francis arava mu bitaro bya Gemelli biri i Roma kuri iki Cyumweru kandi azakenera nibura amezi abiri yo kuruhuka i Vatican, nk’uko abaganga barimo kumuvura babitangaje, nyuma yo kwinjira mu bitaro ku itariki 14 Gashyantare afite uburwayi bukomeye bw’ibihaha byombi.

Sponsored Ad

Dr Sergio Alfieri uri mu baganga barimo kumuvura yavuze ko mu byumweru bitanu bishize ubuzima bwa Papa “bwari mu kaga”, kandi ko Papa w’imyaka 88 atarakira byuzuye ariko ko atagifite umusonga (pneumonia) kandi ubu yagaruye imbaraga.

Kuri uyu wa Gatandatu ushize aganira n’abanyamakuru nk’uko bitangazwa na BBC, Dr Sergio yagize ati: “Uyu munsi tunejejwe no kumenyesha ko ejo azaba ari iwe”.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru Papa aza gutanga umugisha ari mu idirishya ry’icyumba cye ku bitaro bya Gemelli, ari nabwo bwa mbere aba agaragaye mu ruhame kuva yajya mu bitaro, mbere yo gusubira i Vatican.

Dr Segio Alfieri avuga ko abarwayi bafite umusonga w’ibihaha byombi batakaza ho ijwi ryabo “cyane cyane iyo bari mu zabukuru, kandi bifata igihe ngo ijwi ryawe rigaruke nk’ibisanzwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa