
Papa Francis umaze igihe arembye ndetse ubu akaba yarahawe amezi abiri yo kuruhuka kubera uburwayi bwo mu myanya y’ubuhumekero, yagaragaye mu ruhame muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, yambaye imyenda isanzwe aho kuba ibishura by’umweru amenyerewemo.
Papa yagaragaye atwawe mu igare ry’abarwayi, yambaye ipantalo y’umukara n’umupira w’umweru, mu mazuru harimo ibikoresho bimufasha guhumeka. Yari yiteye n’umwitero w’imbeho.
Abakirisitu bamubonye baramuhagaritse, abavugisha umwanya muto.
Papa Francis aherutse mu bitaro aho yamaze iminsi 38 avurwa indwara y’ubuhumekero, ibihe bigoye yanyuzemo mu myaka 12 amaze ayobora Kiliziya Gatolika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *