Abantu barenga miliyoni bateraniye mu mihanda yo mu mujyi wa Madrid muri Espagne kuri iki Cyumweru, aho Papa Leo XIV yasomeye Misa ku mugaragaro mu rwego rw’uruzinduko rw’iminsi irindwi ari kugirira muri iki gihugu.
Papa Leo XIV yageze i Madrid ku wa Gatandatu, yakirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Felipe VI n’Letizia. Mu ijambo rye, yashimye Espagne ku ruhare rwayo mu guteza imbere amahoro, ubumwe n’iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga, ndetse no gushyigikira abimukira.
Kuri iki Cyumweru, imbaga y’abakirisitu bari bafite amabendera ya Espagne n’aya Vatikani bateraniye ku kibuga cya Plaza de Cibeles, bagaragaza ibyishimo byinshi, bamwe basemerera bati “Harakabaho Papa”, abandi bamwakiriza indabo.
Mu nyigisho ze, Papa Leo XIV yasabye abantu kugaragaza ukwemera kwabo binyuze mu gufasha abakene, abaciye bugufi n’abatagira kivurira, anibutsa ko idini ridakwiye gufatwa nk’amateka gusa, ahubwo ko rigomba kuba isoko y’imibereho myiza ya buri munsi.
Yagarutse kandi ku butumwa bw’amahoro, avuga ko nubwo hari ababufata nk’ubudafite agaciro cyangwa nk’ubutera amakimbirane, bukwiye kwakirwa n’abantu bose bafite umutima ufunguye.
Uru ruzinduko rwe ruzakomeza rurimo ibiganiro n’abayobozi, ijambo azageza ku Nteko Ishinga Amategeko ya Espagne, ndetse no guhura n’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Kiliziya Gatolika.
Biteganyijwe kandi ko azasura ibirwa bya Canary ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, mu rwego rwo kwibuka abimukira benshi bapfiriye mu nzira bagerageza kugera i Burayi.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *