skol

Papa Leo XIV yasabye amahanga gufasha impunzi z’Abanye-Congo n’abibasiwe n’ibiza muri Afurika

Yanditswe: Monday 19, Jan 2026

featured-image

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Leo XIV, yasabye amahanga n’abakirisitu batuye Isi gukomeza gusabira no gutanga ubufasha ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje guhunga imirwano.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, ubwo yari ku kibuga cya Mutagatifu Petero i Vatican abicishije mu butumwa bwe asanzwe agenera abatuye Isi buri cyumweru.

Papa Leo XIV, yavuze ko abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje kuba mu bibazo bikomeye by’ubuzima n’imibereho, bitewe ahanini n’intambara ikomeje gutuma benshi bahungira mu bindi bihugu.

Yagize ati “Ndibutsa abatuye Isi ko bakwiye gufasha no kwita ku baturage babayeho nabi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje guhunga igihugu cyabo kubera inzara n’ibindi bibazo byatewe n’intambara.”

Papa Leo XIV, yanibukije abatuye Isi ko abaturage bo mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika bibasiwe n’ibiza by’imvura nyinshi yateje imyuzure ko na bo bakwiye ubufasha.

Yanavuze ko yifatanyije mu bihe bitoroshye n’abaturage bo muri Afurika y’Epfo, Mozambique na Zimbabwe, basizwe iheruheru n’imvura nyinshi yahaguye igatwara ibintu byabo ndetse benshi bakahaburira ubuzima.

Papa Leo XIV, yasabye ubufatanye bw’amahanga mu gufasha abari mu kaga no gushakira ibisubizo birambye amakimbirane n’ibiza bikomeje kuburiramo benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa