skol

Papa Léo XIV yasabye Trump kurangiza intambara yo muri Iran mbere ya Pasika

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2026

featured-image

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léo XIV, yasabye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kurangiza intambara yo muri Iran mbere y’uko Pasika igera, kuko ikomeje guteza Isi akaga.

Ibi Papa Léo XIV ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabigarutseho ku wa 31 Werurwe 2026.

Yavuze ko “nabwiwe ko Perezida Trump mu minsi ya vuba yavuze ko ashaka kurangira iriya ntambara. Nizere ko ari gushaka uburyo bwo kuyirangiza, nizere ko ari gushaka uburyo bwo kugabanya ubukana bw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

Yakomeje avuga ko yifuza ko intambara yarangira mbere ya Pasika iteganyijwe ku wa 5 Mata 2026.

Ati “Ni intambara yaranzwe n’imfu nyinshi, zirimo n’iz’abana b’inzirakarengane. Mureke dukomeze guhamagararira amahoro. Hari abantu benshi bashyigikira imirwano, ubugizi bwa nabi n’intambara.”

Papa Léo XIV atangaje ibi mu gihe Trump yatangaje ko bateganya guhagarika intambara ya Iran nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere.

Ati “Tuzavayo vuba.” Yakomeje agira ati “nko mu byumweru bibiri, birashoboka mu byumweru bibiri, birashoboka muri bitatu.”

Trump yashimangiye ko guhagarika intambara bidasaba ko Iran igirana amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa