Papa Léon XIV agiye gusura ibihugu bya Afurika, ibizaba ari urugendo rwa mbere akoreye ku kindi gihugu mu 2026, by’umwihariko kuri uyu mugabane Kiliziya Gatolika ikomeje kungukaho abayoboke.
Papa Léon XIV azagenderera Afurika kuva ku wa 13 kugeza ku wa 23 Mata 2026 nk’uko Vatican yabitangaje kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026.
Papa Léon XIV azasura Algeria, Angola, Guinée Equatoriale na Cameroun.
Biteganjijwe ko azakirwa n’abakirisitu benshi n’abayobozi bo muri ibyo bihugu mu kwimakaza iterambe ryabyo no gushyira ingufu mu biganiro bihuza Abakirisitu Gatolika n’abo mu Idini ya Islam.
Papa Léon XIV yatowe muri Gicurasi 2025 asimbuye Papa Francis witabye Imana muri Mata uwo mwaka.
Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ibarirwa abayoboke barenga miliyari 1,4, yakoze urugendo rumwe mpuzamahanga aho yasuye Turikiya na Liban mu Ugushyingo na Ukuboza 2025.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yaherukaga gusura Afurika mu 2023 ku bwa Papa Francis icyo gihe wasuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.
Ikindi gihe hari mu 2009 ubwo Papa Benedigito XVI witabye Imana mu 2022 yasuraga Angola na Cameroun.
Ni bwo bwa mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika azaba asuye Algeria nk’igihugu cyiganjemo abo mu Idini ya Islam, abakirisitu Gatolika bakaba mbarwa muri iki gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 47.
Mu zindi ngendo za vuba Papa Léon XIV ateganya gukora harimo gusura Monaco ku wa 28 Werurwe 2026 na Espagne kuva ku wa 6 kugeza ku wa 12 Kamena 2026.
Biteganyijwe ko kandi Papa Léon XIV mu Ugushyingo 2026, azasura Peru aho yakoreye umurimo w’Imana igihe kirekire.
Imibare ya Vatican igaragaza ko 20% by’abakirisitu Gatolika ku Isi babarirwa muri Afurika.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *