Papa Léon XIV yakebuye abayobozi b’ibihugu bishyira hejuru bakiyita ibihangange, ababwira ko bituma intambara irwanwa muri Iran idahoshwa.
Ni ubutumwa Papa Léon XIV yatanze ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2026.
Mu mvugo idahishura uwo yashakaga kuvuga, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yikomye abayobozi bumva ko ari abanyembaraga kandi batajya bibeshya mu myanzuro bafata.
Ibi yabigarutseho mu isengesho yayoboye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, uwo munsi kandi abahagarariye Iran na Amerika bari mu biganiro by’amahoro muri Pakistan.
Yerekanye ko ubwibone no kwiyumva kw’abayobozi bikomeje kubangamira ibiganiro by’amahoro byo guhosha intambara ya Iran.
Ati “Muhagarike kwikunda, kurarikira amafaranga, kwigwizaho imbaraga n’intambara [...] Ukwizera mu Mana niko gukwiye kuturinda abayobozi biyumva, basonzeye intebe z’ubutegetsi, ikibabaje ni uko bamwe bakoresha izina ry’Imana mu gusakaza urugomo n’ubwicanyi.”
Minisitiri w’Intambara wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth ni kenshi yakunze kuvuga ko Amerika nk’igihugu kigendera ku ndangagaciro za Gikirisitu izashoza intambara ku banzi bayo ikabakubita itababariye.
Papa Léon XIV avuga ko Imana idashyigikira intambara cyangwa abarasa ibisasu ku bandi. Avuga ko ari gusenga kugira ngo haboneke amahoro dore ko ari bwo buryo bwo kwirukana sekibi uri mu bantu, bakazaba mu Isi iticisha inkota, drone cyangwa inyungu za bamwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *