Paris: Bamwe mu bafungiwe ibyaha bya Jenoside bisubiyeho bashinjura Muhayimana baribazwaho
Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026
Abanyamategeko bunganira abaregera indishyi mu rubanza rw’ubujurire rw’Umunyarwanda Muhayimana Claude ruri kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, bagaragaje ko bamwe mu bafungiwe ibyaha bya jenoside bahinduye ubuhamya bari baratanze atari abo kwizerwa.
Mu mpera za 2021, Muhayimana yahamijwe ubufatanyacyaha mu byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 14 hashingiwe ku bimenyetso n’ubuhamya bigaragaza ko yatwaraga mu modoka Interahamwe mu gihe zabaga zagiye kwica Abatutsi muri Perefegitura ya Kibuye.
Tariki ya 3 Gashyantare 2026, urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwatangiye kuburanisha Muhayimana utemera ibyaha yahamijwe n’urugereko rubanza. Mu byumweru bitatu bishize, abantu 51 bari mu byiciro bitatu batanze ubuhamya.
Umwe mu banyamategeko bunganira abakorewe icyaha banaregera indishyi, Me Gisagara Richard, yasobanuye ko mu bantu 51 batanze ubuhamya harimo icyenda bo ku ruhande rwabo, 34 basabwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa n’umunani basabwe na Muhayimana.
Me Gisagara yatangarije RBA ko mu batanze ubuhamya harimo abari barashinje Muhayimana mu rubanza rwo mu 2021 ariko bisubiyeho mu rw’ubujurire, cyane cyane abagifungiwe uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati "Hari abatangabuhamya bisubiyeho. Abo ngabo ni abantu bagifunze, bakiri mu buroko, bari baramwemeje icyaha bavuga ko bafatanyije na we ariko ubu ngubu bakaba barisubiyeho. Hari abavuga ngo bari baragambanye kugira ngo bamushinje, hari abavuga ngo ni uko bari bafite ubwoba, batinya ubutegetsi buriho ngo ikaba ari yo mpamvu bamushinje icyaha."
Uyu munyamategeko yatangaje ko byagaragaye ko hari umuntu ushobora kuba yaragiye gusaba aba batangabuhamya guhindura ubuhamya batanze mbere, bagashinjura Muhayimana.
Ati "Urugero rukomeye natanga ni urw’umuntu twumvise uyu munsi, wavuze ibintu bidafite aho bihuriye na gato, agahakana n’ibyo Claude Muhayimana yiyemerera."
Biteganyijwe ko tariki ya 25 Gashyantare, Ubushinjacyaha buzasabira Muhayimana ibihano, ku munsi ukurikiyeho ushinjwa avuge ijambo rya nyuma, abacamanza n’inteko y’ingangamugayo bajye mu mwiherero uzarangira hamenyekanye umwanzuro w’urubanza.
Claude Muhayimana ari kujuririra igifungo cy’imyaka 14 yakatiwe mu 2021
Me Gisagara Richard yasobanuye ko mu batangabuhamya bashinjuye Muhayimana, hari abashobora kuba barasabwe guhindura ubuhamya bari baratanze mbere


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *