Paris: Katederali ya Notre Dame yatwitswe n’Umunyarwanda yongeye gufungura
Yanditswe: Sunday 08, Dec 2024

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 07 Ukuboza 2024, Katederali ya Notre Dame yongeye gufungura imiryango nyuma y’imyaka itanu ikongowe n’inkongi y’Umuriro yatewe n’Umunyarwanda, Emmanuel Abayisenga .
Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ni umwe mu bayobozi bakomeye ku rwego rw’Isi bitabiriye umuhango wo kongera gufungura iyi Katederali ku mugaragaro.
Uru rugendo Donald Trump yagiriye i Paris mu Bufaransa ni rwo rwa mbere agiriye mu mahanga kuva atsinze amatora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe.
Abayobozi banyuranye ku rwego rw’Isi bahuriye i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori byo gutaha Katederali ya Notre Dame nyuma y’umuriro wayikongoye mu 2019
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yafashe kongera gufungura Umuryango kwa katederali nk’ubuhanga bw’Abafaransa mu guhanga no kwihangana, mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye.
Iki gikorwa cyo kugarurira igihugu ishema mu gusubizaho ikimenyetso gikunzwe n’abaturage cyatwikiriwe n’igicu cy’imvururu za politike zasize u Bufaransa budafite ubuyobozi buboneye kandi bwisanga mu bibazo bigendanye n’igenamigambi.
Perezida Macron yiringiye ko kuba misa ya mbere isomerwa muri Katederali ya Notre Dame yitabiriwe n’abayobozi bagera kuri 40 ku rwego rw’Isi bishobora kugarura ishema n’ubumwe nkuko byagenze mu kwa karindwi n’ukwa munani ubwo u Bufaransa bwakiraga imikino ya Olempike.
Isanwa ry’iyi Katederali ryatwaye miliyoni 750 z’Amadolari ya Amerika yavuye mu mfashanyo. Byari byavuzwe ko bizatwara imyaka mirongo kugirango yongere guhagarara ariko byarangiye mu myaka itanu gusa.
Abakoze ako kazi bahanganye n’ibibazo bitari bike birimo ihumanywa ry’ikirere, icyorezo cya Covid 19, n’umujenerali wari ukuriye umushinga wo kuyisana witabye Imana ubwo yari yagiye kurira imisozi ya Pyrenees mu mwaka ushize.
Perezida Joe Biden wa Amerika yahagarariwe n’umufasha we Jill Biden muri uyu muhango witabiriwe n’abarimo Igikomangoma William cy’u Bwongereza.
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yitabiriye uyu muhango bikaba byari biteganijwe ko aboneraho kuganira na Donald Trump warahiye ko azahatira Ukraine n’u Burusiya guhagarika intambara, akaba ashobora kubikora ahagarika ubufasha bw’intwaro Amerika yahaga Ukraine.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko, byatekerezwaga ko ari bwitabire uyu muhango, ntiyawitabiriye. Ubutumwa bwe yageneye Abafaransa burasomwa kuri iki Cyumweru muri misa iri buhuriremo abasenyeri 170, n’abapadiri barenga 100 b’i Paris.
Hagati aho, Umunyarwanda Emmanuel Abayisenga, muri Werurwe umwaka ushize wa 2023 yakatiwe imyaka ine y’igifungo nyuma yo kwemera ko ari we wateje inkongi yakongoye Kiliziya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *