skol

Paris: Muhayimana ushinjwa uruhare muri Jenoside yagaragajwe nk’umubeshyi

Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026

featured-image

Umunyarwanda Muhayimana Claude ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabwiye urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa ko atamenye niba Abatutsi bariciwe muri Perefegitura ya Kibuye, mu gihe abatangabuhamya benshi bamushinje gutwara abicanyi mu modoka.

Muhayimana yabaye umushoferi w’umushinga w’ubworozi bw’amafi ku Kiyaga cya Kivu n’uwa hoteli yari izwi nka ‘Guest House’ ku Kibuye. Abatangabuhamya bagaragarije abacamanza ko yatwaraga Interahamwe n’abajandarume bagiye kwica Abatutsi muri sitade ya Gatwaro, mu kigo cya Saint Jean, Nyamishaba no mu Bisesero.

Mu bashinje Muhayimana gutwara abicanyi harimo uwahoze ari umugore we w’isezerano babyaranye abana babiri, uwambuwe imodoka ya Daihatsu y’ubururu yatwawe n’uregwa mu gihe cy’ubu bwicanyi, abakoreye muri ‘Guest House’ na bamwe bahoze ari Interahamwe.

Umunyamategeko Me Hugo Latrabe wunganira Muhayimana, yabwiye urukiko ko keretse ubuhamya gusa, nta bimenyetso byatangiwe mu rukiko byemeza ko umukiliya we yabaye umufatanyacyaha mu byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Perezida w’iburanisha yibukije abanyamategeko ba Muhayimana ko umuntu adashobora kuburanishwa mu gihe nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko ibyaha bishobora kuba byarakozwe, kandi ko izo zishingira ku bimenyetso.

Abacamanza bagaragarije Muhayimana ko ubuhamya bwinshi bw’abatangabuhamya yasabye ngo bamushinjure bunyuranya n’ibyo avuga. Me Latrabe yasubije ati "Mbere na mbere, hashize imyaka 32. Icya kabiri, urubanza rwarahindutse cyane."

Muhayimana yavuze ko atamenye ko Abatutsi bicirwaga ku Kibuye, icyakoze yemera ko yumvaga kuri radiyo ko jenoside yabaga, ariko yibwira ko iri yakorerwaga mu mujyi wa Kigali gusa.

Umwe mu banyamategeko bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Gisagara Richard, yagaragaje ko bitumvikana ko Muhayimana yatwaraga abajandarume bafite intwaro, akavuga ko atazi niba Abatutsi baricwaga kandi yarumvaga amasasu mu gihe yabaga abategereje hafi y’aho yabajyanaga.

Ati "Iyo abajijwe niba bararasaga Abatutsi, ibyabaga mu gihe abajandarume babaga bahari, avuga ko yasubiye iyo yari yavuye, bityo ko atazi ibyabaye. Mu by’ukuri, nta muntu ushobora kumwizera.”

Perezida w’umuryango CPCR uhagarariye abaregera indishyi akabana n’umwe mu bawushinje, Alain Gauthier, yagaragaje ko kuva iyi dosiye yafungurwa, Muhayimana yabeshye kenshi kandi ko ibinyoma bye ari byo bizatuma ahamywa ibyaha.

Gauthier yagize ati "Bwana Muhayimana ari kwishyingura mu binyoma byose yavuze kuva iyi dosiye yatangira. Mbona hari ubwo birakaza Perezida w’iburanisha, akamuhagama, ariko kandi umwanzuro w’urubanza ntumenyekana igihe kitaragera. Turacyategereje ku wa Gatanu.”

Mu mpera za 2021, urugereko rubanza rw’Urukiko rwa Rubanda rwahamije Muhayimana ubufatanyacyaha mu byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 14. Ni ibyaha bikomoka ku kuba yaratwaye abajyaga kugaba ibitero ku Batutsi muri Kibuye.

Byateganyijwe ko kuri uyu wa 26 Gashyantare, Muhayimana ahabwa ijambo rya nyuma kugira ngo atange icyifuzo cye. Umwanzuro w’uru rubanza rw’ubujurire uteganyijwe mu ijoro ry’uyu munsi rishyira uwa 27 Gashyantare 2026.

Muhayimana ari kuburana ubujurire ku bufatanyacyaha mu byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yahamijwe mu 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa