Paris: Munyemana wakatiwe imyaka 24 yatakambiye Urukiko Rusesa Imanza
Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025
Dr. Sosthène Munyemana uherutse gukatirwa n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatakambiye Urukiko Rusesa Imanza rw’u Bufaransa kugira ngo rutegeke ko aburanishwa bundi bushya.
Mu Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rwakatiye Dr. Munyemana igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside byakorewe i Butare, cyane cyane muri Segiteri Tumba. Iki gihano cyashimangiwe n’urugereko rw’ubujurire tariki ya 23 Ukwakira 2025.
Biteganyijwe ko urubanza rw’indishyi kuri Dr. Munyemana ruzatangira tariki ya 8 Kamena 2026.
Me Richard Gisagara uri mu banyamategeko bunganiye abaregera indishyi muri izi manza, kuri uyu wa 4 Ugushyingo yatangaje ko Dr. Munyemana yatakambiye Urukiko Rusesa Imanza, kandi ko imenyesha ryageze ku baburanyi uyu munsi.
Yagize ati “Dr. Sosthène Munyemana yatakambiye Urukiko Rusesa Imanza. Imenyesha ryageze ku baburanyi uyu munsi.”
Urukiko Rusesa Imanza rusuzuma ubusabe bw’uwahamijwe icyaha. Icyo rureba ni iyubahirizwa ry’amategeko mu rubanza, rwakwanzura ko atubahirijwe, rugategeka ko aburana bundi bushya.
Dr. Munyemana w’i Butare
Dr. Munyemana ni umuganga w’indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore. Mbere no mu gihe cya Jenoside, yakoreraga mu Bitaro bya Butare, akaba yarabaye n’umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).
Yari umunyamuryango w’ishyaka MDR, akaba Visi Perezida w’urwego rw’abahanga baryo (Cercle des Intellectuels) i Butare, n’inshuti y’abayobozi bakomeye barimo Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi.
Urukiko rwagaragaje ko izina Dr. Munyemana yari yarubatse ryamuhaye ububasha bwo gukora ibikorwa byinshi byagize ingaruka ku baturage b’i Butare, cyane ko yavugaga rikumvikana.
Tariki ya 16 Mata 1994, Dr Munyemana na bagenzi be bari bagize uru rwego rw’abahanga bashyize umukono ku nyandiko ishyigikira Guverinoma y’inzibacyuho yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.
Urukiko rwasanze mbere y’uko Dr Munyemana ashyira umukono muri iyi nyandiko, yari azi neza ko Jenoside yari imaze iminsi icyenda itangiye mu gihugu kuko yakurikiraga itangazamakuru, bityo ko icyo yari agamije ni ugushyigikira ko ubwicanyi bukomeza.
Inyandiko y’urukiko yashyizweho umukono tariki ya 27 Ukwakira 2025 igira iti "Biragaragara ko ushinjwa yashyigikiye ku bushake kuva tariki ya 16 Mata 1994, Guverinoma y’inzibacyuho yateguye umugambi, inawushyira mu bikorwa, ihamagarira Abahutu ‘gutangira akazi’, bivuze gukomeza kwica ‘abanzi’ bitwaga Abatutsi mu gihugu hose."
Dr. Munyemana ku marondo, bariyeri na Segiteri
Urukiko rwemeje ko Dr. Munyemana yitabiriye inama yabereye ku biro bya Segiteri Tumba tariki ya 17 Mata 1994, yafatiwemo umwanzuro wo gutangiza amarondo no gushyira bariyeri mu mihanda, anashyirwa muri komite y’umutekano yari ishinzwe kuyishyira mu bikorwa.
Rwasanze kuva tariki ya 21 Mata 1994, amarondo na za bariyeri byarifashishijwe mu gushakisha no guta muri yombi Abatutsi kugira ngo bicwe.
Inyandiko y’urukiko isobanura ko Dr. Munyemana yari azi neza ko Abatutsi bari gufatirwa ku marondo no kuri bariyeri, ariko ko yakomeje kwitabira, kandi ko atigeze ahagarika urugomo Abatutsi bakorewe cyangwa se ngo arinde abagirirwaga nabi.
Dr. Munyemana yemereye urukiko ko uwari Konseye wa Tumba, François Bwanakeye, yamuhaye imfunguzo z’ibiro by’iyi Segiteri, arazitunga kuva tariki ya 23 Mata kugeza ku ya 19 Gicurasi 1994.
Urukiko rwagaragaje ko Dr. Munyemana yafungiranye Abatutsi benshi mu biro bya Segiteri Tumba, kandi ko abenshi muri bo barafashwe, baricwa.
Rwemeje ko yababujije guhunga, kandi ko yafunguraga kugira ngo Interahamwe zongeremo abandi, akabatangira mu nama zafatiwemo umwanzuro wo kubajyana aho kubicira.
Abatangabuhamya barimo abo mu miryango y’abarokotse jenoside, bagaragaje ko Dr. Munyemana yashyiraga Abatutsi urupfu. Umwe muri bo yavuze ko Umututsi umwe mu bafungiwe mu biro bya Segiteri ari we warokotse.
Uko ibisobanuro bye byatewe utwatsi
Dr. Munyemana yavuze ko atari azi ko ubwicanyi bwateguwe, ariko urukiko rwasanze yari abizi neza kuko yumvaga bihoraho Radio Rwanda, akamenya ibibera i Kigali, akabona Abatutsi bahunga kandi ko yari umuntu wa hafi w’abayobozi bateguye ubwicanyi.
Uyu muganga yavuze ko yafungiranye Abatutsi kugira ngo abarokore ariko urukiko rwasanze kubafungirana mu nyubako nto idafite iby’ingenzi birimo amazi n’ibiribwa cyangwa abarinzi, byari bigamije kubashyira abicanyi.
Yavuze ko atazi icyabaye ku Batutsi bari bakuwe ku biro bya Segiteri, ariko byagaragaye ko atigeze abaza iherezo ryabo nyamara yarabibonaga neza ko abantu avuga ko “yatabaraga” babuze.
Mu rwego rwo kugaragaza ko ntacyo yari gukora ku bicanyi, Dr. Munyemana yasobanuye ko yari umuganga udafite aho ahuriye na politiki. Urukiko rwasanze atari ko biri, kuko yagize uruhare muri politiki i Butare no ku rwego rw’igihugu.
Inyangamugayo zaciye uru rubanza zagaragaje ko Dr. Munyemana yagize uruhare rutaziguye muri Jenoside, kubera gufungirana Abatutsi mu biro bya Segiteri Tumba, kandi yarabizi neza ko bashobora kwica, kuko ibi bigize icyaha cyo kwambura abantu ubwisanzure, kandi akaba mu mugambi wo kwica Abatutsi.
Urukiko rwagaragaje ko Dr. Munyemana yagize uruhare mu mugambi wo gutegura jenoside, binyuze mu bikorwa byamuranze mu nama zitandukanye zabaye, gushyigikira Leta yateguye jenoside no kujya mu nzego z’umutekano zari zigamije gushakisha no gufata Abatutsi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *