skol
fortebet

Paris: Umuhango wo kongera gufungura Kiliziya ya Notre-Dame uzitabirwa n’abaperezida 50

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Donald Trump, Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko azajya mu mihango yo gufungura Kiliziya yitwa “Notre-Dame” y’i Paris mu Bufaransa izaba mu mpera z’iki cyumweru .

Sponsored Ad

Trump arajya mu Bulayi mu gihe abayobozi b’ibihugu byaho bafite impungenge ku buryo ubutegetsi bwe buzitwara kuri OTAN, umuryango w’ibutabarane bwa gisirikare mu majyaruguru y’Inyanja ya Atlantika.

Katederali Gatorika “Notre-Dame” y’i Paris, ubu yari imaze imyaka itanu isanwa, yarahiye, iragurumana, mu 2019 itwitswe n’Umunyarwanda bitungura Isi yose kubera amateka yayo.

Icyo gihe “Notre Dame” yari irimo igurumana, Trump yari umukuru w’igihugu muri manda ye ya mbere. Yaranditse ku mbuga nkoranyambaga, ati: “Mbega ishyano!” Yahagamagaye kandi Perezida Macron na Papa Fransisiko ababwira ko yifatanyije nabo mu kababaro.

Mu mihango yo kongera gufungura “Notre Dame” ku mugaragaro, Perezida Emmanuel Macron azakira abakuru b’ibihugu bagera kuri 50 nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Fransisiko, we yatangaje ko atazitabira uyu muhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa