skol

Paris: Umutangabuhamya yatamaje uhagarariye Muhayimana wamusabye kujijisha abacamanza

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Umutangabuhamya wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagaragarije urugereko rw’ubujurire w’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, ko uwari uhagarariye Muhayimana Claude yamusabye kujijisha abacamanza kugira ngo batazamenya ukuri.

Uyu mugabo wabaye umwarimu, yasobanuye ko yagize uruhare mu bitero Interahamwe zagabye ku Batutsi, aba n’umwe mu bari ku marondo yafatirwagaho aba bantu bitaga ‘abanzi’, kandi ko Urukiko Gacaca rwabimuhamije mu 2006 cyangwa 2007, rumukatira igifungo cy’imyaka 12.

Ati “Nagize uruhare mu marondo no mu bitero byiciwemo abaturage. Ubwo twajyaga ku marondo, twabwirwaga ko tugomba gushaka umwanzi kandi icyo gihe, umwanzi yabaga ari Umututsi. Mu mudugudu wacu, hari ahantu twahuriraga. Aha hantu hari kuri bariyeri kandi ubwo abantu bahageraga, twarabicaga.”

Umutangabuhamya yavuze ko yabonye Muhayimana inshuro ebyiri, atwaye Daihatsu y’ubururu yajyanaga Interahamwe n’abafite imbunda barimo abajandarume mu misozi ya Bisesero muri Perefegitura ya Kibuye, ubwo babaga bagiye kwica Abatutsi.

Ati “Nabonye Muhayimana ajya mu Bisesero inshuro ebyiri. Bari abashoferi bagera kuri batatu, bagendaga bagaruka. Icyo gihe, byavugwaga ko hari umushoferi wahagaritswe mu kazi. Abakomeje akazi ni Claude Muhayimana, Jackson n’undi witwaga Bosco. Ni bo batwaraga imodoka za Leta cyangwa iz’imishinga.”

Yakomeje ati “Izi modoka zakoreshwaga mu bice bitandukanye, aho abicanyi babaga bagiye kugaba ibitero. Kuva muri Mata ubwo Jenoside yatangiraga, kugeza muri Nyakanga, imodoka zakoreshwaga muri komini zose za Perefegitura ya Kibuye, zihiga Abatutsi mu misozi.”

Uyu mutangabuhamya yavuze ko mu gihe cy’iperereza, Muhayimana, abinyujije mu wo yise umunyamategeko we, yamuhamagaye amubaza uko ubuzima buhagaze mu Rwanda n’uko dosiye iri kuburanishwa yatangiye, amuha amakuru yari afite.

Ati “Twakiriye abashyitsi benshi nyuma ya jenoside, batubaza ibibazo. Barimo abanyamakuru, abashakashatsi, abashinjacyaha n’abahagarariye imiryango itandukanye. Ni muri urwo rwego uyu muntu yampamagaye, ambwira ko ari umunyamategeko wa Muhayimana. Yambajije uko ubuzima buhagaze mu Rwanda, uko iyi dosiye yatangiye, muha amakuru nari mfite.”

Yabwiye urukiko ko yabwiye uyu muntu ko abaturage bose bashinja Muhayimana gutwara mu modoka abantu bajyaga kwica mu bice bitandukanye, amusaba ko yakwemera ibyaha, agasaba imbabazi kugira ngo yoroherezwe igihano.

Ati “Namubwiye ko abaturage bose bari kumushinja kubera ibyaha yakoze igihe kirekire no mu bice bitandukanye. Namubwiye ko hari gukusanywa amakuru, kandi ko avugwa kubera ko yabonywe atwaye imodoka. Namugiriye inama yo kwemera ibyaha, agasaba imbabazi, mubwira ko yabyungikiramo.”

Uyu mutangabuhamya yagaragaje ko aho kwemera gusaba imbabazi, uwamuhamagaye yamusabye gutanga ubuhamya butamushinja cyane kugira ngo abacamanza batazamenya ukuri ku bitero ashinjwa kugiramo uruhare, babure uko bamuhamya ibyaha, bityo ko ari yo mpamvu tariki ya 16 Ukwakira 2013 yatanze ubuhamya burimo urujijo.

Ati “Yansabye gutanga ubuhamya butamushinja cyane kugira ngo abacamanza ntibazashobore gutahura ukuri. Yarambwiye ati ‘Kubera ko aba bacamanza ari abanyamahanga, ntibazashobora gutandukanya ukuri n’ibitari ukuri’. Ni yo mpamvu nari naratanze ubuhamya buteye urujijo ku bitero yagizemo uruhare.”

Mu gihe cy’iperereza, urugo rwa Muhayimana rwarasatswe, rubonekamo inyandiko irimo imyirondoro y’abatangabuhamya bose, imiryango yabo n’imyirondoro y’abakozi b’urwego rw’u Bufaransa rushinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu (OCLCH).

Umucamanza yabwiye uyu mutangabuhamya ko ubwo Muhayimana yabazwaga uwamuhaye iyi nyandiko, yasubije ko ari we wayimuhaye. Yabiteye utwatsi, asobanura ko yashoboraga kumenya amazina y’Abanyarwanda, ariko ko atari kumenya ay’Abafaransa bakora muri uru rwego.

Ati “Claude yarabeshye. Ku mazina y’Abafaransa baje mu Rwanda, sinari kumenya amazina yabo…Nashoboraga kumenya amazina y’Abanyarwanda ariko sinari kumenya ay’abazungu. Sinari kumuha aya makuru yose kandi ntazi uko dosiye yatangiye.”

Nyuma y’aho uyu mutangabuhamya afashe icyemezo cyo gukura abacamanza mu rujijo, uregwa yavuze ko Leta y’u Rwanda yagiranye n’abatangabuhamya amasezerano yo kumushinja, kandi ko batojwe uko bazabeshya.

Uyu mutangabuhamya yasubije ko ibyo Muhayimana yavuze ari ibinyoma, kandi ko uvugwa ko atoza abatangabuhamya ari umunyakuri, icyakoze ko uregwa yamutunze urutoki kubera ko azwi cyane, akaba anafite amakuru menshi kuko yabaye ahantu henshi, arokoka ibitero byinshi.

Mu Ukuboza 2021, urugereko rubanza rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Muhayimana ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 14.

Uru rukiko rwemeje ko Muhayimana yatwaraga Interahamwe zabaga zagiye kwica Abatutsi, ariko we yarabihakanye. Mu rubanza rw’ubujurire rwatangiye tariki ya 3 Gashyantare 2026, ashaka guhanagurwaho ibyaha yahamijwe hanyuma agafungurwa.

Muhayimana ari kujuririra igihano yakatiwe mu 2021 ubwo yahamywaga uruhare muri Jenoside

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa