Urukiko Rusesa Imanza rwa Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubujurire bwa Hategekimana Philippe wahamijwe uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agakatirwa igifungo cya burundu.
Umwe mu banyamategeko bunganiye abakorewe ibyaha mu manza za Hategekimana, Me Gisagara Richard, yatangaje ko uyu mwanzuro usobanuye ko nta bundi bujurire uyu Munyarwanda azatanga.
Me Gisagara yagize ati "Bidasubirwaho, yakatiwe igifungo cya burundu, aba umuntu wa kane mu Bufaransa uhamijwe bidasubirwaho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibitekerezo byanjye biri ku bakorewe ibyaha i Nyanza, Ntyazo, Muyira, ISAR-Songa n’ahandi."
Abandi bantu bahamijwe bidasubirwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa ni Capt Simbikangwa Pascal wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu 2014, Ngenzi Octavien na Tito Barahira bakatiwe igifungo cya burundu mu 2016.
Hategekimana w’imyaka 69 yabaye umujandarume. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari afite ipeti rya Adjudant-Chef, akorera muri jandarumori i Nyanza muri Perefegitura ya Butare.
Ubwo Jenoside yahagarikwaga n’ingabo za RPA, Hategekimana wamenyekanye nka Biguma yahungiye mu Bufaransa, ahabwa ubwenegihugu mu 2005 aho yiyandikishije mu bitabo by’irangamimerere nka ‘Philippe Manier’.
Hategekimana yabanje gukora akazi ko gucunga umutekano muri kaminuza yo mu Bufaransa, ahungira muri Cameroun mu 2017 ubwo yamenyaga ko uruhare yagize muri Jenoside.
Mu 2018, Hategekimana yafatiwe mu murwa mukuru wa Cameroun, Yaoundé, asubizwa mu Bufaransa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bwari bwatangiye kumukoraho iperereza.
Urubanza rwe rwa mbere rwabereye mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris muri Gicurasi na Kamena 2023, abatangabuhamya bagaragaza ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, ISAR-Songa n’ahandi i Nyanza.
Abenshi mu batangabuhamya bagaragaje ko hari aho Hategekimana yagiye ategeka abajandarume kwica Abatutsi mu bice bitandukanye, abandi bamushinja ko na we ubwe hari abantu yiyiciye, barimo uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Nyagasaza Narcisse.
Mu rubanza rwo mu 2023, hari abatangabuhamya bane bahurije ku kuba ubwo yazaga Hategekimana yajyaga ku musozi wa Nyamure, yarashe umugore w’Umututsi wari uri kubyara.
Tariki ya 23 Kamena 2023, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Hategekimana ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rusobanura ko ubwe yishe akoresheje intwaro zirimo Mortier 60 kandi ko yari mu itsinda ryateguye ubwicanyi, rumukatira igifungo cya burundu.
Hategekimana washakaga kugirwa umwere yarajuriye kuko atanyuzwe n’uyu mwanzuro, aburana ubujurire mu 2024. Tariki ya 17 Ukuboza uwo mwaka, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwashimangiye ko yakoze ibyaha yahamijwe, rugumishaho igifungo cya burundu.
Uyu mwanzuro na wo ntiwanyuze Hategekimana kuko yajuririye mu Rukiko Rusesa Imanza, agaragaza ko yarenganyijwe n’Urukiko rwa Rubanda. Byari bivuze ko iyo impamvu ze zumvikana, imanza zabaye zari guteshwa agaciro, agatangira kuburanishwa bundi bushya.
Urukiko Rusesa Imanza rwa Paris rwahamije ko imanza za Hategekimana zubahirije amategeko, bityo ko impamvu yatanze mu bujurire zidafite ishingiro. Rwanzuye ko ibyaha yahamijwe n’igifungo yakatiwe bizagumaho.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *