Paris: Uwarokotse Jenoside yagaragaje intimba aterwa no kuba imodoka ye yarifashishijwe mu bwicanyi mu Bisesero
Yanditswe: Monday 16, Feb 2026
Umutangabuhamya mu rubanza rw’ubujurire rwa Claude Muhayimana, yagaragarije Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ko ashengurwa cyane n’uko imodoka ye yifashishijwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice byo muri Perefegitura ya Kibuye birimo Bisesero.
Uru rubanza rwatangiye tariki ya 3 Gashyantare 2026. Abatangabuhamya benshi bakomeje kugaragariza urukiko ko Muhayimana yabaye umushoferi mu mushinga w’uburobyi bw’amafi wakoreraga mu Kiyaga cya Kivu, aba n’uwa Guest House ku Kibuye.
Abatangabuhamya benshi bahuriza ku kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Muhayimana yaratwaraga Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abajandarume bajyaga kwica Abatutsi muri Kibuye, yifashishije imodoka ya Toyota Hilux na Daihatsu y’ubururu.
Nyiri Daihatsu yasobanuriye urukiko ko ari umwe mu Batutsi bahigwaga. Yavuze ko yafunzwe amezi atandatu ashinjwa kuba icyitso cy’Inkotanyi, afungurwa hashingiwe ku masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye na FPR Inkotanyi, kandi ko nta cyaha yahamijwe.
Ku buryo yambuwe Daihatsu ye yari nshya, uyu mutangabuhamya w’imyaka 65 y’amavuko yabwiye urukiko ati "Icyo nzi ni uko baje mu rugo rwanjye. Nari mfite Mazda 626 na Daihatsu. Mu kwatsa imodoka, bakoresheje uburyo bw’ubukanishi, barazitwara. Ariko sinzi itariki byabereyeho."
Yavuze ko yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira uwa 7 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal, ajya muri Zaïre, Interahamwe zimusanga i Bukavu ziri mu modoka ze, ziziparika mu nkambi y’impunzi.
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko umukozi wo muri farumasi ari we wamubwiye ko imodoka ze ziri mu nkambi, asanga Daihatsu yarangiritse kubera ko yari yarifashishijwe cyane mu bikorwa by’ubwicanyi.
Ati "Nagiye kuri sitasiyo ya Polisi, nsaba Abanye-Congo ko nshaka imodoka zanjye ziri mu nkambi. Bamfashije kuzibona, bampa Daihatsu. Mu kubashimira, nabasigiye Mazda. Nagarukanye i Kigali Daihatsu muri Nyakanga 1994."
Yavuze ko nubwo yari yarahungiye muri Zaïre, yamenye ko Muhayimana ari we watwaraga imodoka ye mu gihe yabaga ajyanye Interahamwe n’abandi kwica Abatutsi mu bice bitandukanye.
Yagize ati “Buri wese yambwiye ko ari we wayitwaraga. Hari abandi bashoferi ariko we yatwaye imodoka yanjye…Niba ari hano, ntiyababwira ko yayitwaye?”
Uyu mutangabuhamya yabajijwe uko yakiriye kuba imodoka ye yarifashishijwe mu gutwara abicanyi babaga bitwaje imihoro, asubiza ati “Birambabaza nanjye iyo ntekereje ko imodoka yanjye yifashishijwe mu kujya kwica abavandimwe n’inshuti.”
Mu Ukuboza 2021, Muhayimana yahamijwe ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 14. Urukiko rwemeje ko yatwaraga Interahamwe zabaga zagiye kwica Abatutsi.
Muhayimana ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu bice birimo Bisesero

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *