skol

Paris: Uwarokotse Jenoside yasobanuye uko Abafaransa batereranye Abatutsi mu Bisesero

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Urubanza rw’Umunyarwanda Claude Muhayimana mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwakomeje humvwa abatangabuhamya batandukanye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu iburanisha ryo ku wa 5 Gashyantare 2026, uwarokotse Jenoside yasobanuriye urukiko uko Interahamw, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abajandarume byiciye Abatutsi babarirwa mu bihumbi mu misozi ya Bisesero mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Yagize ati “Mu Bisesero, Jenoside yamaze igihe kirekire. Kubera iki? Bisesero yari ituwe cyane n’Abatutsi, bakoze ubwirinzi kugira bahagarike ibitero byadusatiraga. Twarisuganyije nk’uko ababyeyi bacu babikoze mu 1973 kugira ngo twirinde.”

Yasobanuye ko mu ngamba z’ubwirinzi bafashe harimo gukora amarondo y’amanywa n’ijoro kandi ko bahagaritse ibitero by’abicanyi kuva Jenoside yatangira tariki ya 7 Mata kugeza ku ya 1 Gicurasi 1994.

Ati “Twashoboye gusubiza inyuma abaduteraga twifashishije amabuye n’amacumu ariko cyane cyane amabuye. Twajyaga hejuru ku misozi, tukabatera amabuye kugira ngo bahunge. Tariki ya 2 Gicurasi, Jenoside yari yarangiye mu bindi bice by’u Rwanda. Abari mu nsengero, mu mashuri bishwe bwangu, hasigara gusa Abatutsi bo mu Bisesero.”

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko mu gihe Abatutsi bo mu Bisesero bari bakomeje kugora abicanyi, Jean-Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yayoboye inama yigiwemo uko bagabwaho ibitero simusiga, itegurwa mu byumweru bibiri.

Tariki ya 13 n’iya 14 Gicurasi 1994, ibintu byahinduye isura, nk’uko yakomeje abivuga. Muri iyo minsi, batewe n’Interahamwe zagejejweyo muri za bisi, abasirikare n’abajandarume baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu barabateye, babarusha imbaraga.

Ati “Ubwo twabyukaga mu gitondo, twabonye ingabo z’abicanyi, dutekereza ko kwirwanaho bitagishobotse. Wabateraga amabuye, bakagutera gerenade. Mu minsi ibiri, twabuze abantu barenga ibihumbi 40. Ku misozi, twabonye imibiri irundanyije, abantu baciwe ingingo, abana baririra ku bituza by’ababyeyi babo…Byari biteye ubwoba.”

Kuko guhangana n’abicanyi bari bakomeje kubica bitari bigishobotse, uyu mutangabuhamya yasobanuye ko we na bagenzi be bafashe icyemezo cyo guhunga, nubwo abenshi muri bishwe kuko “mu Batutsi ibihumbi 60 bari barasigaye mu Bisesero, hasigaye 2.000 gusa.”

Yasobanuye ko mbere ya tariki ya 24 Kamena 1994, yabonye kajugujugu yari itwaye Minisitiri w’Umufaransa igwa mu Bisesero, nyuma y’aho abona imodoka zerekeza mu gace bari bihishemo, ni bwo gufata icyemezo cyo kujya ku muhanda kugira ngo abatakambire.

Ati “Narasakuje mbasaba ubufasha ariko ntibahagaze kubera ko bari kumwe n’Interahamwe ziri kubayobora…Mbonye ko badahagaze, nahagaze mu muhanda. Byarangiye bahagaze kubera umunyamakuru wari waturutse i Goma muri Zaïre, Bwana Patrick de Saint-Exupery. Yavuye mu modoka ye bwangu, atangira kunyumva. Natangiye kumusobanurira ibyabaye.”

Uyu mutangabuhamya yasobanuriye urukiko ko yabwiye abarimo Minisitiri w’Umufaransa ko we na bagenzi be bavuye mu bwihisho kuko batekereza ko bashobora kubatabara, ariko ko babasubije ko muri uwo mwanya ntacyo bashobora kubafasha.

“Nababwiye ko twaje kubera ko dutekereza ko dutekanye. Ariko batubwiye ko batiteguye, ko twasubira mu bwihisho. Banze kudutwara. Bavuze ko basaba Perefe Kayishema guhagarika ibitero. Hari indi minsi itatu twatakaje Abatutsi benshi bari gutabara iyo tudatereranwa uwo munsi.” Ni ko yabisobanuye.

Yavuze ko tariki ya 27 Kamena 1994 yumvise kuri radiyo inkuru y’uko Umuryango w’Abibumbye wahaye u Bufaransa uburenganzira bwo kohereza ingabo mu Rwanda kugira ngo zitabare Abatutsi bari basigaye, ariko ko tariki ya 30 Kamena nta gifatika bakoze nubwo amasasu yari akomeje kumvikana impande n’impande.

Amateka agaragaza ko aho gutabara Abatutsi, ingabo z’u Bufaransa zoherejwe mu bikorwa byiswe ‘Opération Turquoise’, zaharuriye inzira Interahamwe n’ingabo zatsinzwe zahungiraga muri Zaire, kandi ko zihagaritse ubwicanyi zakoze mu gihe zahungaga.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rushyinguwemo abarenga ibihumbi 50

Claude Muhayimana ari kuburana ubujurire ku byaha yahamijwe gukorera mu bice birimo Bisesero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa