skol

Pasiporo y’u Rwanda yazamutseho imyanya itandandatu mu zikomeye ku Isi

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Pasiporo y’u Rwanda yazamutseho imyanya itandatu mu zikomeye ku Isi, iva ku wa 76 yari iriho mu 2025, igera ku wa 70 mu ntangiriro z’uyu wa 2026.

Ni amakuru agaragara ku rutonde ngarukamwaka rwa The Henley Passport Index, rugaragaza uko Pasiporo z’ibihugu ziba zihagaze mu mwaka runaka.

Mu bituma Pasiporo igira amanota menshi harimo kuba abayifite badasabwa Visa mbere yo kwinjira mu bihugu runaka, kuba ashobora kuyaka ageze muri icyo gihugu ndetse n’ikoranabuhanga iyi Pasiporo ifite.

Uru rutonde rugaragaza ko ufite Pasiporo y’u Rwanda kuri ubu ashobora kujya mu bihugu 67 nta Visa. Ibi bihugu birimo Qatar, Singapore, Bahamas, Bangladesh, Barbados, Benin, Indonesia, Jordan, Maldives na Philippines, Ethiopia n’ahandi.

Igihugu giherutse gukuriraho u Rwanda ni Liberia, binyuze mu masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi ku wa 10 Nzeri 2025, mu Murwa Mukuru w’iki gihugu Monrovia.

Umwanya wa 70 nibwo bwa mbere u Rwanda ruwugezeho mu mateka yarwo, undi wa hafi rwaherukaga ni mu 2006, ubwo rwari ku myanya wa 73. Umwanya mubi pasiporo y’u Rwanda yagezeho ni uwa 92, hari mu 2015.

Muri rusange igihugu cyiza ku mwanya wa mbere mu bifite pasiporo zihagazeho ni Singapore, aho uyifite yemerewe kujya mu bihugu 192 nta visa asabwe, kigakurikirwa n’u Buyapani na Koreya y’Epfo, aho ufite pasiporo zabyo yemererwa kujya mu bihugu 188.

Pasiporo iri ku mwanya wa nyuma ni iya Afghanistan, ibanzirizwa n’iya Syria, Iraq, Yemen na Pakistan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa