Raporo ya Henley Passport Index igaragaza uko pasiporo z’ibihugu zihagaze ku rwego mpuzamahanga yagaragaje ko pasiporo ya Amerika yageze ku mwanya wa 12, mu gihe mu myaka 10 ishize yari iya mbere.
Pasiporo ya Amerika yari ku mwanya wa mbere mu 2014, igera ku wa karindwi mu 2024 mu gihe ubu igeze ku wa 12. Kimwe mu bigenderwaho ni ukureba ibihugu cyangwa ibice umuturage ufite pasiporo y’igihugu runaka ashobora kwinjiramo adasabwe visa.
Henley yavuze ko gusubira inyuma byatewe n’uko abafite pasiporo ya Amerika batagifite uburenganzira bwo kwinjira muri Brésil n’u Bushinwa badasabwe visa, hakiyongeraho impinduka muri politiki zabayeho muri Papua New Guinea, Myanmar, Vietnam, na Somalia.
Iki kigo kinagaragaza ko abafite pasiporo ya Amerika bashobora gusura ahantu 180 muri 227 badasabwe visa, mu gihe Amerika iha amahirwe nk’aya abantu bavuye mu bice 46 gusa.
Binahuzwa na politike y’ubutegetsi bwa Donald Trump yo guhangana n’abimukira yatangiranye no guhashya abacuruza ibiyobyabwenge, kugabanya abanyamahanga bakora muri Amerika n’abanyeshuri b’abanyamahanga.
Iki kigo kandi kivuga ko kuba Trump yarakumiriye abantu bo mu bihugu 19, akanakangisha abandi bo mu bihugu 36 ko bazakurirwaho visa biri mu bituma pasiporo ya Amerika irushaho gusubira inyuma.
Kugeza ubu visa ya Singapore iyoboye izindi aho uyifite ashobora kujya mu bice 193 adasabwe visa, igakurikirwa n’iya Koreya y’Epfo binjira mu bice 190 badasabwe visa, mu gihe ufite pasiporo y’u Buyapani yinjira mu bice 189.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *