skol

Pasiteri Mukuna yavumye u Rwanda, ahabwa inkwenene

Yanditswe: Monday 10, Feb 2025

featured-image

Pasiteri Pascal Mukuna wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahawe inkwenene nyuma yo kuvuma u Rwanda arwifuriza ibibi ndetse n’ibyago bitandukanye.

Uyu muvugabutumwa yahundagaje imivumo ye ku Rwanda ejo ku Cyumweru tariki ya 9 Gashyantare, ubwo yari ayoboye amateraniro mu itorero rye ryitwa ACK.

Yagize ati: “Mu gihugu cy’u Rwanda, Mana gushamo imvura y’amahindu izatera isuri nyinshi. Mu Rwanda habeho imitingito ikomeye ku buryo inzu zizasenyuka. Mu Rwanda oherezayo ibyorezo ku buryo bazicwa no gucibwamo.”

Uyu mukozi w’Imana mu isengesho rye yanasabye Imana “guha umugisha Congo” ndetse no guha imbaraga abarwana n’u Rwanda.

Ni isengesho icyakora ryanenzwe cyane n’abanyamadini ndetse na Sosiyete Sivile muri Congo Kinshasa.

Abenshi barifashe nk’irigamije kubiba urwango ndetse no kongera umwuka mubi, mu gihe RDC ikomeje kugarizwa n’intambara ingabo zayo zikomeje kurwanamo n’umutwe wa M23.

Abenshi mu banye-Congo banibukije Mukuna ko mu myaka yashize yigeze gufungwa azira “gufata ku ngufu ndetse no gukangisha kwica”, bityo ko Imana idashobora kumva isengesho ry’umuntu nka we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa