skol

Pasiteri yateye utwatsi ibyo kuba Muhayimana atari ku Kibuye mu gihe cy’ibitero byagabwe ku Batutsi

Yanditswe: Monday 23, Feb 2026

featured-image

Pasiteri mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi yateye utwatsi inyandiko igaragaza ko Muhayimana Claude atari muri Perefegitura ya Kibuye mu byumweru bibiri byabayemo ubwicanyi bukomeye Interahamwe, abajandarume n’ingabo zatsinzwe byakoreye Abatutsi.

Kuva tariki ya 3 Gashyantare 2026, Muhayimana ari kuburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa. Mu mpera za 2021, uyu Munyarwanda yahamijwe ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside no mu byaha byakorewe inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 14.

Muhayimana yabaye umushoferi w’umushinga w’uburobyi bw’amafi ku Kiyaga cya Kivu n’uwa ‘Guest House’ yari ku rwego rwa hoteli ku Kibuye.

Abatangabuhamya batandukanye babwiye urukiko ko yatwaraga Interahamwe zajyaga kwica mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu modoka ya Hilux na Daihatsu y’ubururu.

Kuva mu rubanza rwa mbere, Muhayimana agaragaza ko mu gihe ibitero byagabwaga mu bice bitandukanye bya Kibuye birimo kuri Sitade ya Gatwaro, mu kigo cya Saint-Jean na Nyamishaba, atari ahari kuko ngo yari yarajyanye umurambo w’umujandarume witwaga Mwafrika mu Ruhengeri.

Uregwa yabwiye urukiko ko n’igihe yavaga mu Ruhengeri, yageze ku Kibuye arwara Malaria, bigera muri Kamena 1994 atava mu rugo. Muri uko kwezi ni bwo ingabo z’u Bufaransa zari muri ‘Opération Turquoise’ zageze ku Kibuye, ibitero birahagarara nk’uko bamwe mu batangabuhamya babisobanuye.

Urukiko rwumvise ubuhamya bwa Pasiteri utuye mu Karere ka Karongi, wabaye mu gihe kirenga imyaka itanu umukozi muri ‘Guest House’ Muhayimana yakoreyemo.

Yasobanuye ko uregwa yari umushoferi umwe rukumbi iyi hoteli yari ifite kandi ko yatwaraga ibinyobwa, ibiribwa n’ibindi mu modoka ya Hilux itukura.

Umucamanza uyoboye uru rubanza yeretse uyu mutangabuhamya inyandiko ya ‘ordre de mission’ Muhayimana avuga ko yahawe na Guest House kugira ngo ajye gushyingura Mwafurika mu Ruhengeri, akaba yaragombaga kugenda tariki ya 14 Mata, agasubira mu kazi ku ya 27 Mata 1994.

Uyu muvugabutumwa yasobanuye ko ‘ordre de mission’ yatangwaga na Guest House yo ku Kibuye yabaga iriho igice cyo hejuru cyacapwe n’imashini, kitabaga cyandikishijwe ikaramu bitandukanye n’iyo abanyamategeko ba Muhayimana bagaragaza.

Yagize ati “Hoteli ntiyashoboraga gutanga inyandiko imeze uko. Iyo yabaga ari ‘ordre de mission’ yo ku cyicaro gikuru, yagombaga ifite igice cyo hejuru. ‘Ordre de mission’ yagombaga kuba icapye, ifite ikirango, ntiyandikishwaga intoki. Iyi nyandiko si iya hoteli.”

Yavuze ko kuri ‘ordre de mission’ hagombaga kuba handitse impamvu yatanzwe n’aho uwayihawe yagiye, kandi ko ku butumwa bw’igihe gito, habaga handitse umunsi agendeye n’uwo azasubirira mu kazi, ariko bwaba ku bw’igihe kirekire ntihandikwe igihe azagarukira.

Nk’uko uyu mutangabuhamya yabisobanuye, ubutumwa bwo kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 27 Mata bwari ubw’igihe kirekire, bityo ko iyi hoteli itari kwandikaho igihe Muhayimana agomba gusubirira mu kazi. Yagaragaje ko iyo ari indi mpamvu iyi nyandiko ari impimbano.

Umutangabuhamya wari mu modoka yajyanye umurambo wa Mwafrika yasobanuye ko urugendo rwo kujya mu Ruhengeri no kuvayo rwabatwaye iminsi igera kuri itatu, byerekana ko Muhayimana atamaze ibyumweru bibiri muri uru rugendo.

Ati “Twaraye aho yashyinguwe. Mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, twaratashye. Ubwo twageraga ku Nyundo, twafashe icyemezo cyo kurara hafi y’ikigo cya gisirikare cyari hafi kugira ngo tuticirwa mu ishyamba ryo ku Kibuye kubera ko bwari bwije.”

Umugore wa Mwafrika yasobanuye ko umugabo we yashyinguwe mu ma Saa Kumi n’Ebyiri y’umugoroba w’umunsi bajyaniye umurambo we mu Ruhengeri kandi ko ku munsi wakurikiyeho batashye, bacumbika ku Nyundo mbere yo gukomereza urugendo ku Kibuye.

Yagize ati “Twese twagiye muri Daihatsu, twagiye imbere muri cabine…Twafashe urugendo tujya ku Kibuye. Tugeze ku Nyundo, Sous-Lieutenant Buffalo arahagara kubera ko ni ho akomoka. Twahamaze umwanya munini. Twaramutegereje, umushoferi na we arategereza. Muri uwo mugoroba twabonye abantu begera imodoka, tugira ubwoba, abajandarume baravuga ngo tujye ku kigo, turaharara.”

Nubwo Muhayimana avuga ko kuva muri Mata kugeza muri Kamena 1994 yari arwaye Malaria, uwari umugore we w’isezerano yabwiye urukiko ko ibyo ari ibinyoma, asobanura ko yabonye uregwa atwara abicanyi bajya kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Kibuye.

Uyu mugore wabyaranye na Muhayimana abana babiri, tariki ya 17 yabwiye urukiko ati “Ntimumbwire ko Claude yari arwaye. Iyo aba arwaye, nari impari. Nari kubimenya kandi nari kumwitaho.”

Urubanza rw’ubujurire rwa Muhayimana ruri kugana ku musozo. Biteganyijwe ko tariki ya 25 Gashyantare 2026, Ubushinjacyaha n’uregwa bizageza ku rukiko ibyifuzo, ku munsi uzakurikiraho habeho umwiherero uzavamo umwanzuro.

Abatangabuhamya benshi bashimangiye ko Muhayimana yatwaraga abicanyi mu gihe babaga bagiye kugaba ibitero ku Batutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa