skol

Perezida Aliyev yemeje amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere Azerbaijan yagiranye n’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 30, Dec 2025

featured-image

Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, yashyize umukono ku itegeko ryemeza amasezerano y’ubufatanye muri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda.

Aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru Report cyo muri Azerbaijan, ku wa 29 Ukuboza 2025.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 20 Nzeri 2025, ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko i Baku muri Azerbaijan.

Icyo gihe, u Rwanda na Azerbaijan byashyize umukono no ku yandi masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, serivisi n’ubucuruzi.

Tariki ya 16 Ukuboza, amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bwo mu kirere yagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Azerbaijan, irayemeza, kuva uwo munsi aba itegeko.

Intambwe yari isigaye kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa ni uko Perezida wa Azerbaijan yagombaga gushyira umukono ku itegeko riyemeza.

Ubwo Perezida Kagame yari i Baku, yamenyesheje Aliyev ko u Rwanda na Azerbaijan ari inshuti, kandi ko bikwiye gukoresha aya mahirwe kugira ngo byihute mu iterambere.

Ati “Bwana Perezida, mumenye ko mufite inshuti muri Afurika, mu Rwanda, bityo rero dushaka gukoresha aya mahirwe y’ubufatanye n’ubucuti bwacu hagati yawe nanjye, n’ibihugu bibiri, kugira ngo twihute tugana ku iterambere.”

Perezida Aliyev yavuze ko umubano wa Azerbaijan n’u Rwanda watanze umusaruro, agaragaza ko yifuza ko ibihugu byombi byashyira imbaraga no mu bufatanye bushingiye ku masezerano mashya.

Muri Nzeri 2025, u Rwanda na Azerbaijan byagiranye amasezerano atanu y’ubufatanye

Perezida Kagame na Ilham Aliyev bakurikiye igikorwa cyo gusinya aya masezerano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa