Perezida Daniel Francisco Chapo guhera kuri uyu wa 27 Kanama 2025 aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kongerera imbaraga ubufatanye bumaze igihe kinini hagati y’ibihugu byombi.
Mbere y’uko Chapo agera mu Rwanda, habanje kuza Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Cristóvão Artur Chume na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Maria Manuela dos Santos Lucas, Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Gen Maj André Rafael Mahunguane n’umuyobozi wa Polisi, CP Fabião Pedro Nhancololo.
Minisitiri Maria n’abayobozi bamuherekeje ku wa 26 Kanama bahuriye n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, mu nama y’ubufatanye busanzwe no gushaka andi mahirwe y’ubufatanye.
Nk’uko Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yabisobanuriye abanyamakuru, ubufatanye rusange bw’ibihugu byombi bwatangiye mu 1990, bugira imbaraga nyinshi mu 2018 ubwo hashyirwagaho komisiyo ihuriweho y’ubufatanye no mu 2021 ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo mu ntara ya Cabo Delgado kugira ngo zirwanye iterabwoba.
Uyu mudipolomate yasobanuye ko uruzinduko rwa mbere Perezida Chapo agirira mu Rwanda nk’Umukuru w’Igihugu rushimangira gukomeza ubufatanye mu nzego zirimo igisirikare, cyane cyane mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ndetse no mu rwego rw’ubukungu.
Yagize ati “Byiyongera ku birebana na politiki n’umutekano, uruzinduko rwa Perezida kandi rureba no ku rwego rw’ubukungu. Hateganyijwe inama n’abashoramari barimo abahagarariye urwego ruteza imbere ishoramari.”
Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kanama, Perezida Chapo asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yumve ubuhamya, anibonere ibimenyetso ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo mbere yo kongera kwiyubaka.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku gicamunsi Perezida Chapo yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bagirane ikiganiro kibera mu muhezo.
Nyuma y’ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu bombi, kuri uyu wa 27 Kanama hateganyijwe inama ihuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’u Rwanda na Mozambique, irebana n’ubufatanye. Nk’uko Ambasaderi Miquidade yabisobanuye, haribandwa ku mutekano n’ubukungu.
Ku wa 28 Kanama, Perezida Chapo azaganira n’abashoramari bo mu Rwanda barimo abifuza gushora imari muri Mozambique, asure icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro kugira ngo arebe iterambere uru rwego rugezeho n’ibyo igihugu cye cyakwigana.
Perezida Chapo ateganya guhura n’Abanya-Mozambique baba mu Rwanda, barimo abakorera mu nzego zirimo ubwubatsi. Uruzinduko ruzapfundikirwa n’ikiganiro azagirana n’abanyamakuru, abasobanurira uko ruzaba rwagenze.
Gen (Rtd) Kabarebe na Minisitiri Maria Manuela dos Santos Lucas ubwo bari mu nama y’ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique
Abo ku ruhande rw’u Rwanda bitabiriye iyi nama
Abo ku ruhande rwa Mozambique bitabiriye iyi nama
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Cristóvão Artur Chume, yageze i Kigali tariki ya 23 Kanama
Abahagarariye u Rwanda bari bayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, n’aba Mozambique bari bayobowe na Minisitiri Chume baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare
Uruzinduko rwa Perezida Chapo mu Rwanda ruribanda ku bufatanye mu rwego rw’umutekano n’ubukungu






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *