Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kongerera imbaraga umubano umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi.
Ubwo Perezida Chapo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Mu bakiriye uyu Mukuru w’Igihugu kandi harimo Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye, n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Havugiyaremye Aimable.
Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yasobanuye ko uruzinduko rwa mbere Perezida Chapo agirira mu Rwanda nk’Umukuru w’Igihugu rugamije gukomeza ubufatanye mu nzego zirimo igisirikare, cyane cyane mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ndetse no mu rwego rw’ubukungu.
Yagize ati “Byiyongera ku birebana na politiki n’umutekano, uruzinduko rwa Perezida kandi rureba no ku rwego rw’ubukungu. Hateganyijwe inama n’abashoramari barimo abahagarariye urwego ruteza imbere ishoramari.”
Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kanama, Perezida Chapo asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yumve ubuhamya, anibonere ibimenyetso ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo mbere yo kongera kwiyubaka.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku gicamunsi Perezida Chapo yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bagirane ikiganiro kibera mu muhezo.
Nyuma y’ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu bombi, kuri uyu wa 27 Kanama hateganyijwe inama ihuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’u Rwanda na Mozambique, irebana n’ubufatanye.
Ku wa 28 Kanama, Perezida Chapo azaganira n’abashoramari bo mu Rwanda barimo abifuza gushora imari muri Mozambique, asure icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro kugira ngo arebe iterambere uru rwego rugezeho n’ibyo igihugu cye cyakwigana.
Ambasaderi Amade Miquidade yasobanuye ko uruzinduko rwa Perezida Chapo rugamije gushimangira umubano wa Mozambique n’u Rwanda

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *