skol

Perezida Daniel Chapo yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe: Thursday 28, Aug 2025

featured-image

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama, yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, agaragaza ko amateka y’u Rwanda ari gihamya y’ubutwari n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Perezida Chapo ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rusozwa ku itariki ya 28 Kanama, rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso, yagize ati “Aha ni ahantu ko kuzirikana no kwibuka ubabaye cyane. Twunamye mu cyubahiro cyinshi imbere y’akababaro mwanyuzemo.”

“Amateka yanyu ni urwibutso rukomeye rutwibutsa ko abantu badakwiye na rimwe kwibagirwa ingaruka zishobora guterwa n’amacakubiri. Nyamara kandi, ni n’urumuri rw’icyizere, n’igihamya cy’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Yavuze ko amahoro u Rwanda rufite uyu munsi ari igisubizo gikomeye kandi bikwiye kubera isomo Afurika n’Isi yose.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside mu 1994 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Perezida Chapo yunamiye Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali

Perezida Chapo n’abamuherekeje basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda kuva kera

Perezida Chapo yasabye Isi kwigira ku mateka y’u Rwanda ko amacakubiri agira ingaruka mbi

Basobanuriwe ibyiciro byose uko Jenoside yateguwe, ishyirwa mu bikorwa n’ingaruka yagize ku Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa