skol
fortebet

Perezida Dr. William Ruto yagiranye ikiganiro n’abahuza bashya b’ibiganiro by’amahoro bya Luanda-Nairobi

Yanditswe: Wednesday 02, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

kuwa 01 mata 2025 Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Perezida Dr. William Samoei Ruto, yaganirije abahuza bashya b’ibiganiro by’amahoro bya Luanda-Nairobi mbere y’uko batangira imirimo.

Sponsored Ad

Mu bahuza batanu bashyizweho na EAC n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), bane ni bo bitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Aba ni: Olusegun Obasanjo, Uhuru Kenyatta, Sahle-Work Zewde na Catherine Samba Panza.

Umuhuza wa gatanu, Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 2008 kugeza mu 2009 ntabwo yitabiriye iyi nama ndetse n’impamvu yo kutitabira kwe ntiyasobanuwe.

Ibiganiro bya Luanda byahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bikemure amakimbirane bifitanye, ibya Nairobi bigahuza Abanye-Congo bafitanye amakimbirane.

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bafashe umwanzuro wo kubihuriza hamwe, ubwo bahuriraga mu nama idasanzwe yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare 2025, bikitwa “Luanda-Nairobi”.

Mu yindi nama bahuriyemo tariki ya 24 Werurwe 2025, bashyizeho aba bahuza, basaba Dr. Ruto na Emmerson Mnangagwa uyobora SADC kubaganiriza vuba mbere y’uko batangira imirimo y’ubuhuza mu biganiro bya Luanda-Nairobi.

Ku rundi ruhande, muri Qatar hateganyijwe ibiganiro bizahuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 tariki ya 9 Mata, bizakurikira ibyahuje intumwa z’iki gihugu n’iz’u Rwanda mu cyumweru gishize.

Ntabwo bizwi niba hari uruhare abahuza bashyizweho na EAC na SADC bazagira mu biganiro bizabera muri Qatar, cyangwa se niba bazategura ibyo baziyoborera.

Guverinoma ya Qatar yo yagaragaje ko ishyigikiye imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC, cyane cyane uhamagarira impande zishyamiranye guhagarika imirwano ndetse no kujya mu biganiro bya politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa