skol
fortebet

Perezida Kagame aratanga ikiganiro mu nama iteganyijwe kuri uyu munsi yateguwe na Banki y’Isi

Yanditswe: Wednesday 20, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu mugoroba tariki ya 20 Mata 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aritabira ibiganiro ku mpinduramatwara mu bukungu rishingiye ku ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

Ni ikiganiro cyateguwe na Banki y’Isi cyitabirwa na Perezida Kagame hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kigaruka ku kamaro k’ikoranabuhanga rigezweho mu kubaka ubukungu budaheza kandi buhamye.

Iyi nama iraba mu gihe ubukungu bw’isi bwhungabanye, bikaba byarongereye icyuho gisanzwe hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibihugu biri mu nzira y’ iterambere.

Aha Banki y’ isi iteganya ko ubukungu bw’ibihugu byateye imbere buzasubira ku murongo mu mwaka utaha (2023) mu gihe ingaruka ku bukungu bw’ibihugu biri mu nzira y’iterambere zizamara imyaka myinshi mbere yo gusubira ku murongo.

Cyakora ibi bihugu biri mu nzira y’iterambere bikomeje gushyira imbaraga mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga bizana impinduka mu bukungu bwita ku bidukikije, buhangana n’ingaruka z’ibihe kandi budaheza.

Gusa na none hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ibihugu biri mu nzira y’iterambere biracyafite ikibazo cyo kutagera kuri serivisi z’ ikoranabuhanga rigezweho ari na ko impungenge ku bwirinzi bw’ibitero byibasira izi serivisi burushaho kwiyongera ku isi hose.

Intego nyamukuru y’iyi nama ikaba ari ukurebera hamwe icyakorwa ngo ikoranabuhanga rigezweho rirusheho kwifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu, hongerwa umusaruro, hubakwa umukungu buhamye butanaheza, mu gihe isi ikomeje kwikura mu ngaruka za Covid-19 binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko kimwe cya gatatu cy’abaturage b’isi bujuje imyaka y’ubukure, bangana na miliyari1 na miliyoni 700 nta konti bagira muri banki ariko ikoranabuhanga rigezweho rikaba ritanga amahirwe yo kugera kuri serivisi z’ imari.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa