skol
fortebet

Perezida Kagame ari muri Algeria ku butumire bwa mugenzi we

Yanditswe: Tuesday 03, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algeria ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid Tebboune.

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu yageze muri Algia kuri uyu wa 03 Kamena 2025.

Muri uru ruzinduko, abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizabera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Algeria, El Mouradia Palace, nyuma y’ibiganiro bizahuza impande zombi ku mikoranire.

Aba bayobozi bombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Mu ruzinduko rwe i Algiers, Perezida Kagame azashyira indabo ku rwibutso rwa Maqam Echahid mu kunamira ababuze ubuzima bwabo mu ntambara yo kurwanira ubwigenge bwa Algeria.

Azanasura kandi Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubwenge buhangano, AI, (ENSIA) ryigamo abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda, aho bakurikira amasomo ya ‘Artificial Intelligence and Data Science’.

Perezida Kagame azakirwa kandi mu musangiro wo kumuha ikaze muri iki gihugu.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ni urwa kabiri agiriye muri Algeria. Urwa mbere yarukoze mu 2015.

Byitezwe kandi ko hazasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu mpera z’umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria, Ahmed Attaf, bahuriye i Sochi mu Burusiya byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Algeria n’u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igi-Tamazight.

Mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, Algeria yahaye buruse abanyeshuri 25 b’u Rwanda.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

Ubwo Perezida Kagame yari muri Algerie ku nshuro ya mbere, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ugomba kuzanira inyungu abaturage b’ibi bihugu ndetse na Afurika muri rusange.

Mu Ukuboza 2023, Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Hagati aho, Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Algeria mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iri muri icyo gihugu aho yagiye gukina umukino wa gicuti na Algeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa