skol
fortebet

Perezida Kagame azitabira Africa Forward Summit

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 11, May 2026

Perezida Kagame azitabira Africa Forward Summit

Sponsored Ad

skol

Abakuru b’ibihugu 30 byo muri Afurika bazaganira na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa mu nama yitwa Africa Forward Summit.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yahamije ko Perezida Kagame azajya I Nairobi muri Kenya aho azitabira Africa Forward Summit.

Mu kiganiro yahaye RBA (Rwanda Broadcasting Agency) yavuze ko ku itariki 12 Gicurasi 2026 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azitabira inama izahuriza hamwe Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron n’abakuru b’ibihugu bisaga 30 byo muri Afurika. Ati”Iyi nama ya Africa Forward Summit, ni inama hagati y’Ubufaransa n’ibihugu by’Afurika.

Ni inama zatangiye mu 1973. Izabera I Nairobi muri Kenya. Izaba yiga ku guhanga udushya, amahoro n’umutekano, imari mpuzamahanga, hakaba ndetse n’ibigo by’ubucuruzi biturutse muri Afurika no mu Bufaransa”.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari n’igice cy’abahanzi. Ati”Hari abahanzi bahari. Hazaba igitaramo hano I Nairobi”. Yashimangiye ko u Rwanda rufitanye umubano na Kenya n’Ubufaransa ku buryo kwitabira iyo nama hari inyungu ku Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa