skol
fortebet

Perezida Kagame n’abayobozi ba Mastercard Foundation baganiriye ku guhanga imirimo n’iterambere ry’urubyiruko

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 26, Jun 2026

Perezida Kagame n'abayobozi ba Mastercard Foundation baganiriye ku guhanga imirimo n'iterambere ry'urubyiruko

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 25 Kamena 2026, yakiriye intumwa za Mastercard Foundation zari ziyobowe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo, Zein Abdalla. Muri uru ruzinduko bari kumwe kandi n’uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, ndetse n’abandi bayobozi b’iki kigo.

Ibiganiro byabereye i Kigali byagarutse ku mubano usanzwe uhuza u Rwanda na Mastercard Foundation, hibandwa ku buryo bwo kurushaho guteza imbere gahunda zigamije kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko.

Impande zombi zaganiriye ku ngamba zatuma urubyiruko rubona amahirwe menshi yo kwiga ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kwihangira imirimo no guteza imbere udushya dufasha gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda.

Mastercard Foundation isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere urubyiruko, by’umwihariko binyuze mu kongerera ubushobozi urubyiruko no kurufasha kubona akazi cyangwa kwihangira imishinga ibyara inyungu.

Muri ibyo biganiro, hanagarutswe ku buryo ubufatanye buri hagati y’impande zombi bwakomeza kwagurwa kugira ngo bugire uruhare runini mu guhanga imirimo mishya no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

U Rwanda rukomeje gushyira imbere ishoramari mu rubyiruko, rufata uru rwego nk’inkingi y’iterambere rirambye, binyuze mu guteza imbere uburezi bufite ireme, ubumenyi ngiro, ikoranabuhanga ndetse no gushyigikira ibikorwa by’udushya n’ubucuruzi bukorwa n’urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa