Perezida Paul Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, bagaragaye bakina umukino wa Basketball mu gikorwa cyabereye i Kigali, kigaragaza ubusabane buri hagati y’aba bayobozi.
Uyu mukino wabaye nyuma y’uruzinduko rw’akazi rwa Gen. Muhoozi mu Rwanda, aho yageze ku wa 25 Nyakanga 2026 mu rugendo rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho guteza imbere ubufatanye n’umubano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda.
Ku wa 26 Nyakanga 2026, amafoto y’aba bayobozi bari gukina Basketball yasangijwe abantu ku rubuga rwa X. Muri ayo mafoto bari kumwe n’umusesenguzi wa politiki wo muri Uganda, Andrew Mwenda, na we wari witabiriye uwo mukino.
Nyuma yawo, Mwenda yasangije abamukurikira ubutumwa buvuga ko atitwaye neza mu kibuga, abivuga mu buryo bwo gusetsa.
Yagize ati: “Nakinnye Basketball na Perezida Paul Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba, ariko amakosa nakoze muri uwo mukino ni menshi ku buryo nakwandikwa mu gitabo cya Guinness World Records nk’umukinnyi mubi kurusha abandi.”
Mbere yo kujya mu kibuga, Perezida Kagame na Gen. Muhoozi bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ubufatanye bw’ibihugu byombi, ndetse n’ibibazo by’umutekano, amahoro n’ituze mu karere.
Uru ruzinduko rwa Gen. Muhoozi rukomeje kugaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza kwimakaza umubano mwiza no gukorana mu nzego zitandukanye zirimo umutekano n’iterambere ry’akarere.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *