skol

Perezida Kagame na Touadéra baganiriye ku mutekano mu matora yo mu Ukuboza 2025

Yanditswe: Tuesday 25, Nov 2025

featured-image

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano mu matora ateganyijwe muri icyo gihugu ku wa 28 Ukuboza 2025 no gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Touadéra wagiriye uruzinduko mu Rwanda, yifashishije imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urukuta rwe rwa X, yatangaje ko yahuye na mugenzi we w’u Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo n’ijyanye n’umutekano mu gihe cy’amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’umwaka.

Yakomeje ati: “Ejo hashize i Kigali, nahuye na Perezida Paul Kagame tuganira ku mutekano mu matora ateganyijwe ku wa 28 Ukuboza no gushyira imbaraga mu bucuti n’imikoranire hagati y’ibihugu byacu. Ubufasha bw’u Rwanda no kwiyongera kw’ishoramari muri Centrafrique bishimangira ubufatanye bukomeye.”

U Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique mu 2020 ubwo inyeshyamba zari ziyobowe na François Bozize zari zirembeje ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Mu Ukuboza 2020 kandi rwoherejeyo Ingabo zo mu Mutwe udasanzwe uzwi ‘Special Force’ binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Ni amatora yasize Touadéra atorewe manda ya kabiri yo kuyobora icyo gihugu.

Binyuze muri ayo masezerano, u Rwanda rwanafashije iki gihugu mu gutoza abasirikare bacyo. Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438, ba Centrafrique batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025.

Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).

Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.

Mu 2023 ni bwo hahinduwe itegeko nshinga binyuze muri referandumu, biha amahirwe Touadéra yo kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu amaze imyaka icyenda ayobora kuko yatangiye ku kiyobora mu 2006 nyuma yo kumara imyaka itanu ari Minisitiri w’Intebe.

Izo mpinduka zemejwe n’abaturage batoye ku kigero cya 95% zasize manda y’umukuru w’igihugu yongerewe ikurwa ku myaka itanu igera kuri irindwi.

Muri aya matora biteganyijwe ko Touadera azaba ahanganye na Anicet-Georges Dologuélé wabayeho Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique mu 1999-2001.

Uyu mugabo kandi yanabaye Perezida w’Ikigega Giteza Imbere Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (BDEAC) hagati ya 2001–2010, aho ni ho yamenyakaniye nk’impuguke mu bukungu, imishinga y’iterambere n’imicungire y’imari mu karere.

Perezida Kagame na Touadéra baganiriye ku mutekano mu matora yo mu Ukuboza 2025

Mu matora yabaye mu Ukuboza 2020, Ingabo z’u Rwanda ni zo zari zifite inshingano zo gucunga umutekano mu kwirinda ko hari abayadobya

Touadéra akunze gusura ingabo z’u Rwanda ziri mu gihugu cye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa