Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Ethiopia bibasiwe n’inkangu
Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2024

Perezida Kagame yafashe mu mugongo abaturage ba Ethiopia nyuma y’aho bibasiwe n’inkangu zimaze guhitana abarenga 220 mu Majyepfo y’iki gihugu.
Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Nihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali hamwe n’abagizweho ingaruka n’inkangu zaguyemo amagana y’abantu mu Majyepfo ya Ethiopia. U Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Ethiopia muri ibi bihe bitoroshye.”
Inkangu zibasiye iki gihugu zatewe n’imvura nyinshi irimo iyaguye mu gace ka Gofa ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024. Abantu bagerageje gutanga ubutabazi nabo bagwiriwe n’inkangu, benshi bahasiga ubuzima.
Kuri uyu wa Kabiri, habarurwaga abantu 229 bamaze gupfa barimo abagabo 148 n’abagore 81 bagwiriwe n’inkangu mu gace ka Kencho-Shacha muri Gofa.
Hagati ya Gicurasi na Mata uyu mwaka, iki gihugu cyibasiwe n’imvura ku buryo habarwa abantu barenga ibihumbi 19 bavuye mu byabo n’ibikorwa remezo byinshi byangiritse.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *