skol

Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar inka z’Inyambo

Yanditswe: Thursday 20, Nov 2025

featured-image

Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, inka z’Inyambo, nk’ikimenyetso gishingiye mu muco w’u Rwanda gisobanuye ubushuti, ubwubahane, ndetse n’ubufatanye bukomeye hagati y’aba bayobozi bombi n’ibihugu byabo.

Byabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, ubwo aba bombi basuraga urwuri rwa Perezida Kagame, nk’uko byatangajwe na Village Urugwiro binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yakirwa na Perezida Kagame.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Bombi baheruka guhura mu ntangiriro za Ugushyingo 2025 i Doha ubwo yari yitabiriye inama ku iterambere rusange. Icyo gihe baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibuhugu byombi n’imikoranire.

Byitezwe ko uruzinduko rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani ruzasiga u Rwanda na Qatar bishyize umukono ku masezerano mashya y’imikoranire.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Emir wa Qatar yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2022, ubwo yari umushyitsi wihariye mu Nama y’abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), yabereye i Kigali.

Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar inka z’Inyambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa